Miyove: Abagororwa basanga “Ndi Umunyarwanda” izabafasha kubana neza n’abo bahemukiye

Nyuma yo kwigishwa gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” abagorowa bafungiye muri gereza nkuru ya Miyove yo mu karere ka Gicumbi batangaza ko izabafasha kubana neza n’abo bahemukiye bityo bakibona muri sosiyete nyarwanda nta pfunwe bafite kuko bazaba barababariwe ibyaha bakoze n’abo bahemukiye.

Bamwe mu bafungiye muri iyi gereza bavuga ko bishimiye iyi gahunda Leta y’u Rwanda yafashe yo kwigisha Abanyarwanda bose ko ari bamwe bityo bakazubaka u Rwanda rushingiye ku bumwe rutarimo Hutu, Tutsina Twa; nk’uko Nzigererayo Emmanuel umunyururu ufungiye icyaha cya Jenoside abitangaza.

Abagororwa bo muri gereza ya Miyove bari kwigishwa gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.
Abagororwa bo muri gereza ya Miyove bari kwigishwa gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Nzigererayo Emmanuel kandi avuga ko ubuyobozi bubi bwariho igihe cya Jenoside aribwo bwabashishikarizaga kwica Abatutsi ndetse bakabatoza urwango mu mitima kuko bumvaga ko Umututsi atari umuturarwanda ari umwimukira bityo bakurana urwango kuko mubuhamya bwe yavuze ko yatangiye ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi mu mwaka wa 1973.

Asanga ibi kandi ngo bizashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda aho buri wese azajya arebamo mugenzi we Ubunyarwanda aho kumubonamo andi moko.

Ngaboyisonga Mukanyangezi Dative ushinzwe kugorora n’imibereho myiza n’uburenganzira bwa muntu mu rwego rw’igihugu rushinzwe amagereza (RCS) atangaza ko impamvu iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” bayisangije abagororwa ari ukugirango nabo babohoke mu mitima no ku ngoyi y’ibyaha bakoze nibaramuka batashye bazajyende batikandagira kandi bumva ko bagiye kuba mu sosiyete nyarwanda nta pfunwe bafite.

Ngaboyisonga Mukanyangezi Dative ushinzwe kugorora n'imibereho myiza n'uburenganzira bwa muntu muri RCS yigisha abagororwa bo muri gereza ya Miyove.
Ngaboyisonga Mukanyangezi Dative ushinzwe kugorora n’imibereho myiza n’uburenganzira bwa muntu muri RCS yigisha abagororwa bo muri gereza ya Miyove.

Ati “ari abakoze Jenoside bazaba barangije ibihano, cyangwa imirimo nsimburagifungo, ndetse n’abandi bazaba bafungiwe ibyaha bisanzwe bakwiye kwiyumvamo Ubunyarwanda kurenza uko bakwiyumvamo ubwoko butagize icyo bubamarira”.

Ikindi “Ndi Umunyarwanda” izafasha benshi mu bagororwa cyane cyane urubyiruko rwakoze Jenoside bazasobanukirwa amateka yaranze u Rwanda ndetse bakamenya ko ubutegetsi bubi bwariho icyo gihe ibyo bwabigishije ari amacakubiri yo kuryanisha Abanyarwanda.

Ibi baka barabisobanuriwe berekwa Filimi ishingiye ku mateka yaranze u Rwanda yakozwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Habumuremyi Pierre Damien, aho benshi muri bo yabakomanze ku mutima bagahita batanga ubuhamya bw’ibyo bakoze mu gihe cya Jenoside na mbere yaho mu myaka yakozwemo itotezwa ry’Abatutsi.

Pasteur Karekezi Parfait wari wazanye n’intumwa ya RCS yigishije abo bagororwa ijambo ry’Imana aho yabasabye kwezwa bakanihana ibyaha bakoze kuko nibihana bazaba bababariwe.

Pasteur Karekezi Parfait wari wazanye n'intumwa ya RCS yigishije abo bagororwa ijambo ry'Imana muri gereza ya Miyove.
Pasteur Karekezi Parfait wari wazanye n’intumwa ya RCS yigishije abo bagororwa ijambo ry’Imana muri gereza ya Miyove.

Ikindi ngo bizabafasha kubana neza n’abo bazaba basanze mu muryango nyarwanda kandi bizabafasha no kudahora bicira urubanza rw’umutima.

Umuyobozi wa gereza nkuru ya Miyove, Niyomufasha Genevieve, avuga ko iyi gahunda izakomeza kujya yigishwa abo bagororwa kugirango n’ugifite urwikekwe mu mutima abohoke ingoyi y’icyaha bakoreshejwe n’ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe ndetse bazajye muri sosiyete nyarwanda nta pfunwe bafite.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 3 )

abakoze jenoside bafunze ndetse n’abadafunze nibo bagafashe iya mbere mu gukangurira abanyarwanda umuco wo kubana neza kandi byakumvwa cyane ibi n ibyo kwishimirwa

regis yanditse ku itariki ya: 4-02-2014  →  Musubize

Ese hari ikigoramye kigorora ikigororotse?

Okeriko yanditse ku itariki ya: 4-02-2014  →  Musubize

kuvugisha ukuri gusaba imbabazi niyo nzira izakiza ibikomere biri kumitima yacu kandi tugira amahirwe leta yacu yatuzaniye gahunda nziza ya Ndi umunarwanda izadukiza

Hitimana yanditse ku itariki ya: 3-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka