Miss Jolly yiyemeje kuzamura ubukerarugendo mu Burengerazuba

Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly avuga ko n’ubwo u Rwanda rudafite amabuye y’agaciro menshi rufite uburanga rukwiye kubyaza umusaruro.

Ni mu nama yamuhuje n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba kuri uyu wa 5 Werurwe 2016 baganira ku ruhare rwe mu kuzamura iyo Ntara yari ahagarariye ajya mu irushanwa rya Miss Rwanda 2016.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Caritas Mukandasira, aha impano Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Caritas Mukandasira, aha impano Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly.

Miss Jolly, abizeza inkunga mu guteza imbere ubukerarugendo, yagize ati “Ntewe ishema n’uko mpagarariye Intara y’Iburengerazuba. Nahisemo ubukerarugendo kuko u Rwanda rwacu iyo turebye, atari igihugu gifite amabuye y’agaciro menshi, ariko usanga iyo ibiruhuko bigeze abantu bashaka kujya hanze ariko twibagiwe umutungo dufite mu gihugu cyacu. Numva ari wo tugomba kwibandaho.”

Yakomeje avuga ko usanga cyane cyane urubyiruko ruri mu batazi ibyiza bitaste u Rwanda, bityo iki akaba ari gice agomba kwitaho mu kuzamura ubukerarugendo.

Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Caritas, yijeje inkunga ishoboka kugira ngo ibyifuzo bya Miss Mutesi Jolly bizabashe gushyirwa mu bikorwa.

Ati “Iyi ntara yacu wabonye ko nta yindi bisa ku isi. Na we uri umukobwa waho, ntabwo wowe wenyine wabyishoboza udafite abagufasha gushyira mu bikorwa imishinga yawe, uzakenera ubufasha bw’abari hano.”

Miss Umutesi Jolly muri studio za Radio Isangano.
Miss Umutesi Jolly muri studio za Radio Isangano.

Uretse inkunga mu gushyigikira ubukerarugendo, Miss Jolly yijeje ubufasha mu kurihirira abaturage bakennye ubwisungane mu kwivuza ndetse no kubakira abatishoboye.

Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly yambitswe ikamba mu ijoro ryo kuwa 27 Gashyantare 2016 asimbuye Kundwa Doriane wari urifite kuva mu mwaka wa 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

jyewe dumva twaba umuryago umwe

tuyubahemessi yanditse ku itariki ya: 7-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka