Minisitiri w’u Buholandi yashimye urwego gereza ya Nyanza iriho
Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka, umutekano n’ubutabera w’u Buholandi, Fred Teeven, yasuye gereza ya Nyanza kuwa kabiri tariki 7/01/2014 ashima urwego iyi gereza igezeho mu buryo bwo kugorora abayifungiyemo ndetse no kwita ku mibereho myiza yabo.
Muri urwo ruzinduko rwari rugamije kureba ubuzima bw’imfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza zimwe na zimwe zo mu Rwanda, Minisitiri Fred Teeven yari aherekejwe na Madamu Margarita Leoni Cuelenaere uhagarariye u Buholandi mu Rwanda.
Babanje gusura ivuriro abagororwa bivurizaho iyo barwaye ndetse banerekwa ibikoresho by’ubuvuzi bibakoreshwaho mu rwego rwo kubabungabungira ubuzima.

Ubwo bari bamaze gusura iri vuriro berekejwe aho abagororwa bakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bafungiye muri gereza ya Nyanza ndetse bagira n’umwanya wo kuganira nabo babasobanurira ko baje kwirebera uburyo babayeho ndetse n’icyo inkunga batanze kuri iyo gereza yamaze.
Izo mfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyanza basanze zidagadura mu buryo busanzwe bwazo bwo kwakira abashyitsi bazigendereye aho zibakubitira umudiho zikeye mu maso nk’uburyo bwo kwerekana ko zimaze kugororoka no kujya ku murongo.

Ibi byakurikiwe no gusura abagore bagera kuri 413 bafungiye muri gereza ya Nyanza kubera ibyaha bitandukanye bakoreye umuryango nyarwanda bikabashyirisha muri gereza.
Aba bagore ahanini igihe cyabo muri gereza ya Nyanza ngo bakimara bakora imirimo y’amaboko irimo ububoshyi bw’uduseke ndetse n’indi mitako itandukanye aho usanga baba bafite icyo bahugiyeho.

Abandi basuwe n’aba banyacyubahiro ni abagororwa boherejwe n’urukiko rwihariye rwashyiriweho Sierra Leone ngo baze kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda ariko nk’uko aba bashyitsi babivuze ngo ubuzima babayeho ni ntamakemwa kuko bagaburirwa indyo z’amoko atandukanye ndetse na buri wese akaba mu cyumba yisanzuriramo n’igihe umugore we yaje kumusura.
Mu kiganiro Minisitiri Fred Teeven yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’uru ruzinduko yagiriye muri gereza ya Nyanza yatangaje ko akurikije uko yayibonye iri ku rwego rushimishije.
Yagize ati: “Gereza ya Nyanza ni gereza umuntu ageramo akakirwa n’umwuka mwiza ndetse n’abayifumgiyemo usanga ari abantu batanga icyizere ko nibarangiza ibihano byabo bazasubira mu muryango nyarwanda batakiri ikibazo kuko ibyangombwa byose bisabwa ngo bagororoke bigaragara ko babihabwa”.

Minisititi Fred Teeven ushinzwe abinjira n’abasohoka, umutekano n’ubutabera mu Buholandi na Madamu Margarita Leoni Cuelenaere uhagarariye u Buholandi mu Rwanda bari baherekejwe na Komiseri Mukuru Wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa, DCG Mary Gahonzire, umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu Amb. Munyabagisha Valens, umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah hamwe inzego z’umutekano zihakorera.


Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
U Rwanda ntacyo rutazakora ngo rwerekane ubudahangarwa bwarwo kandi umudiho uva mu itako..tuyobowe n’umugabo nyamugabo..amateka yarahindutse!!
Biranejeje rwose, kuba dushimwa kandi ni mugihe nin’ukuri..
mu Rwanda ruha agaciro mu buri kintu cyose kugeza ku bakoze amabi kuko twasanze ko iyo uhaye umwanya uwakosheje agatekereza ku byo yakoze arikosora kandi akazagirira society akamaro