Minisitiri w’intebe yifatanyije n’abatuye akarere Nyanza kwizihiza Umuganura

Dr. Habumuremyi yabwiye abari muri uwo muhango ko kwizihiza umunsi w’umuganura bishushanya gahunda za Guverinema y’u Rwanda. avuga ko zikubiyemo kwimakaza ubutabera, iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Habumuremyi Pierre Damien, yifatanyije n’abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo mu kwizihiza umunsi w’umuganura, wabereye mu Ngoro yo mu Rukali, kuri uyu wa Gatanu tariki 03/08/2012.

Ati: “Ibyo nibyo Guverinema y’u Rwanda imaze kugeza ku baturage kandi nabo bamaze kwigezaho bateza igihugu cyabo imbere”.

Yakomeje avuga ko ibikubiye muri izo nkingi enye ari umusaruro w’ibimaze kugerwaho, bikwiye kwishimirwa na buri wese, by’umwihariko umusaruro w’ubumwe bw’Abanyarwanda, Imiyoborere myiza, umutekano uhagije kuri buri wese.

Mu ngoro yo mu Rukali hari hatatswe bidasanzwe.
Mu ngoro yo mu Rukali hari hatatswe bidasanzwe.

Ibindi bikorwa by’iby’ingenzi yavuze harimo imihanda yakozwe, kwegereza abaturage amashyanyarazi n’ibikoranabuhanga, usanga mu bice binyuranye by’igihugu n’uburezi kuri bose.

Ati: “Nta kintu na kimwe cyatubuza kwishima ngo dusangire dusabana, nk’uko abakurambere bacu babigenzaga kuko byose turabifite”.

Ibihingwa by'amoko anyuranye berekanye ko bigihingwa kandi bigatanga umusaruro ushimishije.
Ibihingwa by’amoko anyuranye berekanye ko bigihingwa kandi bigatanga umusaruro ushimishije.

Umukuru wa Guverinoma asanga umunsi w’umuganura ari uwo kongera gusubiza amaso inyuma Abanyarwanda bagashimira gihanga wahanze u Rwanda n’abanyarwanda.

Yavuze ko ubarinda mu bihe bikomeye akabasubiza amahoro n’amahirwe, gutunga no gutunganirwa akanabaha ubuyobozi bwiza buri wese agiramo uruhare.

Berekana uko umwami bamuturaga ibyavuye mu musaruro w'ibyo bahinze.
Berekana uko umwami bamuturaga ibyavuye mu musaruro w’ibyo bahinze.

Yasabye Abanyarwanda barasabwa gukomera ku muco wabo mwiza buri wese akamenya ko u Rwanda ari umubyeyi n’ingobyi imuhetse, kuko bose ari bene mugabo umwe. Ati: “Twese dusangiye akabisi n’agahiye mu Rwanda rwacu”.

Yavuze ko umunsi w’umuganura ugomba gusigira isomo Abanyarwanda, kuko umubyeyi yateranyaga abana be bose akabaganuza,kimwe n’uko umwana nawe atashoboraga kwima ababyeyi mu gihe yejeje, nk’uko amateka yawo abigaragaza.

Uwo mugabo yerekanaga uko amarwa y'ibwami yasogongerwaga.
Uwo mugabo yerekanaga uko amarwa y’ibwami yasogongerwaga.

Minisitiri Habumuremyi yanagarutse ku ruhare rwa buri wese mu kubaka igihugu, bima amatwi abagenda basebya u Rwanda.

Ati: “Nimureke nk’abanyarwanda twisugangane buri wese azane 1/10 maze murebe ko u Rwanda tutihesha agaciro, abaturwanya bakatwifuza batakitubonye”.

Mu Rwanda rwo hambere mbere yo guhunika umusaruro mu bigega waragosorwaga.
Mu Rwanda rwo hambere mbere yo guhunika umusaruro mu bigega waragosorwaga.

Yabwiye abari aho ni uko ubukungu bw’umuco w’u Rwanda bushobora kurubeshaho., atanga urugero ku nka z’inyambo avuga ko zonyine zazanira igihugu amadovize n’inganzongari iramutse itejwe imbere nayo yatunga Abanyarwanda.

Ku bwa Minisitiri Habumuremyi, asanga Abanyarwanda badakwiye kwihanganira uwashaka kubagira insina ngufi, bakamusezerera burundu.

Itorero Inganzongari yasusurukije abantu biratinda.
Itorero Inganzongari yasusurukije abantu biratinda.

Ababyeyi, abarezi n’abandi bantu bakuru muri rusanmge basabwe, guha umuco Nyarwanda agaciro kawo mu burere n’inyigisho zitangwa, ku buryo ibiva hanze bije kuwutokoza byamaganirwa kure.

Umunsi w’umuganura wizihijwe mu Ngoro yo mu Rukali ifatanyije n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi( RAB).

Abakinaga umukino baturukaga ahantu hameze hatyo bakahita ikambere.
Abakinaga umukino baturukaga ahantu hameze hatyo bakahita ikambere.

Witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri Protais Mitali, ufite umuco mu nshingano ze, abayobozi batandukanye ku rwego rw’intara y’Amajyepfo n’abaturage baje gusangirira n’abayobozi ibyishimo by’uwo munsi w’umuganura.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 4 )

umuco wacu nimwiza cyane,cyo nimureke twese tuwusigasire,maze turusheho gukunda igihugu cyacu twereka amahanga ko dukomeye kumuco wacu wabasogokuruza

umutoni nadia yanditse ku itariki ya: 11-08-2012  →  Musubize

muntu watwibukije ibyabajurambere ntugasaze ibi birakenewe kuko abana bato ntabyo bazi byababiteye agahinda tubyirutse tutazi umuco wacu tukitwa abasirimu ariko twabazwa icyo tuzi kumuco tukreba hasi ariko ntitwibagirwe ibyo bise mondialisation nanone

k yanditse ku itariki ya: 4-08-2012  →  Musubize

Ibirori byo byari bikeye!!!!!!!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 4-08-2012  →  Musubize

Mbega ibintu byiza weeeeeee!!!,umuco wacu ntugacike

uwase yanditse ku itariki ya: 4-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka