Minisitiri w’intebe arashimira ibakwe ry’Abanyarwanda mu gushyigikira ikigega cyo kwihesha Agaciro

Minisitiri w’intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, arashimira Abanyarwanda bose uburyo babadukanye ibakwe bagashyikira ikigega cyo kwihesha Agaciro, nk’uko yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/09/2012.

Minisitiri Dr. Habumuremyi yashimye uburyo Abanyarwanda bakomeje kugaragaza ubushake mu kwihesha Agaciro, kuva ku mwana muto kugeza ku mukecuru n’umusaza no mu nzego za Leta n’abikorera.

Yagize ati: “Ndifuza gushimira byimazeyo Abanyarwanda bose, kubera ibakwe babadukanye mu gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund, uko bakiriye icyo gitekerezo ndetse n’ibakwe mu gushyigikira iki kigega”.

Yatangaje ko muri iki kigega hamaze kugeramo amafaranga arenze miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, hatarmo ay’umuterankunga n’umwe. Ati: “Ni amafaranga twavanye mu gaciro kacu, mu mifuka yacu. Ni amafaranga abakecuru barimo bavana mu myeko yabo”.

Minisitiri Habumuremyi avuga kandi ko n’inshuti z’u Rwanda, bamaze kubona igikorwa cy’Abanyarwanda none nabo ngo bari gushaka gushyigikira iki ikigega, bityo nabo bakaba bakwiye gushimirwa.

Minisitiri w’ Intebe yaboneyeho gusaba buri wese, mu kiciro arimo cyose, kuzumva afite ishema ryo kuba yaratanze umusanzu we mu kigega uko yifite.

Ati: “Umunyarwanda wese azumve afite ishema ryo kuba yaratanze umusanzu mu kigega Agaciro, uko yifite kandi ku bushake bwe maze tuzabwire babandi ngo sibomana, kandi birazwi ko Abanyarwanda banga agasuzuguro”.

Yasabye Abanyarwanda gukomeza kwiyubakamo umuco wo kwikemurira ibibazo bwishakamo ibisubizo, bakazawuraga n’abazabakomokaho.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka