Minisitiri w’intebe arasaba Abanyarwanda gukunda igihugu bakirinda incyuro z’abanyamahanga

Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi, arasaba Abanyarwanda gukora cyane bakirinda incyuro z’abanyamahanga bacyurira u Rwanda bitwaje imfashanyo baruha.

Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 25/08/2012, nyuma yo kwifatanya n’abaturage mu kubaka amazu y’abatishoboye bo mu mudugudu w’icyitegererezo wa Cyitazigurwa mu karere ka Rwamagana.

Yagize ati: “Murasabwa gukunda igihugu cyanyu mugiha agaciro kandi namwe mwihesha agaciro, mugakora cyane mukarushaho kwiteza imbere”.

Minisitiri w’Intebe yakomeje avuga ko hari impamvu ikomeye ikwiye gutuma Abanyarwanda bakunda igihugu cyabo, kuko nta Leta yubakira abaturage ba yo amazu yo guturamo cyangwa ngo ibahe inka kugeza n’aho yitungira abaturage bayo.

Yashishikarije abaturage kuzagira icyo bigomwa bagatera inkunga ikigega cyiswe “Agaciro Development Fund”, kandi buri muntu uzagitera inkunga akazabikorana ubushake ntawe ubimuhatiye.

Ati: “N’abanyamahanga bemeye gushyira inkunga muri kiriya kigega (...) iki ni igikorwa kiza cyo kwiyubakira igihugu. Mukwiriye kugira icyo mwigomwa mutera inkunga icyo kigega mushyiramo umusanzu wo kubaka igihugu.

Ibi bikwiriye gukorwa nta gahato, ni kubushake bwa buri muntu biturutse k’umutima wo gukunda igihugu”.

Burinzu yuzura itwaye miliyoni 5.2
Burinzu yuzura itwaye miliyoni 5.2

Minisitiri w’intebe yanenze cyane abaturage bigomeka ku buyobozi bakanga kwitabira gahunda za Leta.

Yatanze urugero ku bakirisitu b’Abanyakabera n’Abagorozi babarizwa mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo, bivugiye ubwabo ko badashobora gukurikiza gahunda za leta zirimo iy’ubwisungane mu kwivuza, gutunga indangamuntu, kujya kwa muganga no gutunga telefoni.

Umudugudu wa Cyitazigurwa ni umwe mu midugudu ifatwa nk’iyicyitegererezo mu Rwanda. Umaze kubakwamo amazu agera kuri 65 kuri 67 yari ateganyijwe kubakwa. Buri nzu muri uwo mudugudu ifite ibyumba bitatu n’ikindi cy’uruganiriro, ikagira ubwogero, ubwiherero, igikoni n’ubusitani imbere yayo.

Enock Byabashayija ukuriye umushinga wo kubaka ayo mazu, avuga ko buri nzu yuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miriyoni 5 n’ibihumbi 200. Uwo muganda wanitabiriwe n’ingabo, Polisi n’inkeragutabara.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka