Minisitiri w’Urubyiruko yatangije gahunda y’urubyiruko yiswe “Agaciro Kanjye”
Urubyiruko rurasabwa kurwanya ubushomeri ruhanga imirimo rushaka igisubizo cy’ubukene kugira ngo rwiheshe agaciro aho gutega amaboko ibivuye ku bandi.
Ibi ni ibyasabwe na Ministiri w’Urubyiruko Ikoranabuhanga n’Isakazabumenyi, Jean Philibert Nsengimana, ubwo yatangizaga gahunda y’urubyiruko yiswe “Agaciro kanjye”, mu karere ka Ngoma kuri uyu wa 01/10/2012.
Ministiri Nsengimana yagaragaje ko ibibazo urubyiruko rufite byiganjemo ubushomeri n’ubukene rushobora guhangana nabyo ndetse rukishakamo ibisubizo rurangwa n’umurimo no kwirinda ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Turashaka urubyiruko kwiteza imbere rurangwa n’umurimo kandi ruhora ruhanga udushya. Urubyiruko rusobanutse rushaka ibisubizo ku bibazo birwugarije, nituba urubyiruko rukunda igihugu nibwo tuzaba twihesheje agaciro.”
Mu rwego rwo gushyigikira iyi gahunda, buri mwana wese ufite kuva ku myaka irindwi yakagize umwihariko we w’akantu kamwinjiriza amafaranga yaba mu byo ahinga, yorora n’ibindi kugira ngo bimutoze umuco wo kuzigama no gukora.

Gen Musemakweli Jacques waje uhagarariye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda muri iki gikorwa yasabye urubyiruko gukunda igihugu no kucyitangira barangwa n’umurimo.
Umunsi wo gutangiza gahunda “Agaciro Kanjye” yahujwe n’umunsi wo gukunda igihugu usanzwe wizihizwa mu Rwanda buri tariki 01 Ukwakira.
Gahunda “Agaciro Kanjye” igamije gukangura urubyiruko cyane cyane urudafite imirimo guhanga imirimo ibyara inyungu, abadafite igishoro bafite imishinga myiza bagenzi barwo bo mu midugudu bakabaremera.
Iki gikorwa cyaranzwe n’imurikabikorwa ry’ibikorwa by’urubyiruko birimo ubukorikori ikoranabunga mu banyeshuri biga muri ETO Kibungo, koperative zitandukanye zikorera mu mirenge no mu tugari.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|