Minisitiri w’Urubyiruko arahamagarira urubyiruko rwa Karongi gukora amasaha 24

Minisitiri w’Urubyiruko Nsengimana Philibert arasaba urubyiruko rwo mu karere ka Karongi kwitoza umuco wo gukunda akazi kuko ari wo musingi w’iterambere rirambye.

Minisitiri Nsegimana Philibert yabishishikarije abanyeshuli ba ETO Kibuye kuri uyu wa gatanu tariki 24/02/2012 ubwo yari ari mu ruzinduko rw’akazi mu karere ka Karongi.

Minisitiri Nsengimana yabagiriye inama yo gukora amasaha menshi byaba ngombwa bagakora basimburana amanywa n’ijoro kuko ETO Kibuye ikora ibintu bikenerwa n’abantu bensi birimo n’ubukanishi bw’imodoka.

Nyuma yo kugirana ikiganiro n’abanyeshuri bimenyereza umwuga, Minisitiri w’urubyiruko yamurikiwe imashini zitandukanye zikoreshwa mu bukanishi bw’imodoka haba mu kwiga cyangwa kwinjiriza ishuli umutungo urifasha mu bikorwa bitandukanye. Minisitiri yanasuye atelier abanyeshuli bimenyerezamo umwuga w’ubukanishi rusange, hanakorerwa ibyuma binyuranye birimo amapiyesi (pieces) y’imodoka.

Minisitiri yabakanguriye gukora amasaha yose byaba ngombwa bakajya basimburana. Yatanze urugero kuri kaminuza ya Makelele, aho yasuye imwe muri atelier z’ikoranabuhanga agasanga bakora amasaha 24.

Umuyobozi wa ETO Kibuye asobanurira Minisitiri w'urubyiruko ibikorerwa muri ETO Kibuye
Umuyobozi wa ETO Kibuye asobanurira Minisitiri w’urubyiruko ibikorerwa muri ETO Kibuye

Minisitiri w’Urubyiruko n’intumwa yari arangaje imbere banasuye icyuma gitonora intete z’ibigori cyakozwe n’abanyeshuli ba ETO bafatanyije n’abakozi. Icyo cyuma gifite ubushobozi bwo gukuraho agahu gato kaba kari ku ntete z’ikigori mbere yo kubisya.

Nyuma yo gutambagizwa muri ETO Kibuye, Minisitiri Nsengimana Philibert yaganiriye n’abanyeshuli n’urubyiruko rwibumbiye mu makoperative yo hirya no hino mu mirenge igize Karongi.

Nabo bamumurikiye bimwe mu bikorwa byabo birimo ubuhinzi bw’imbuto, abakora imitobe y’imbuto, ababumba amatafari akoreshwa mu kubaka amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, abacuzi, n’abakora ubukorikori nko kuboha uduseke.

Urubyiruko rwa Karongi n'abanyeshuri ba ETO Kibuye bakira Minisitiri w'Urubyiruko
Urubyiruko rwa Karongi n’abanyeshuri ba ETO Kibuye bakira Minisitiri w’Urubyiruko

Minisitiri w’Urubyiruko yageze mu mujyi wa Kibuye (Umurenge wa Bwishyura) aturutse mu Murenge wa Rubengera, ahari icyicaro cy’Akarere ka Karongi. Naho basuye ibikorwa bitandukanye birimo ikigo cy’urubyiruko. Minisitiri Nsengimana Philibert akomoka mu murenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi, hafi ya ETO Kibuye.

Ku ishuli rya ETO Kibuye, Minisitiri Nsengimana yari aherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard; umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukabalisa Simbi Dative; n’abahagarariye inzego z’umutekano.

Marcellin Gasana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mubyukuri nize muri eto kibuye ndi doyen 2011 ariko umuvuduko kiriho urashimishije. ariko hakenewe ikoranabuhanga rya internet kuko bakeneye kumenya aho technology yibyo biga igeze. nkaba nshimira umuyobozi wacyo mutangana frederic tumusabiye ugisha w’Imana murakoze cyane

Nsabimana jean pierre danny yanditse ku itariki ya: 16-04-2012  →  Musubize

urakoze mais twagirango tubabwire ko Minister w,urubyiruko atavuka mu Murenge wa Bwishyura ahubwo avuka mu Murenge wa Twumba, ahandi mu bandi bayobozi bari bahari, hari umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere HAKIZIMANA Sebastien

yanditse ku itariki ya: 26-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka