Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania arasura u Rwanda

Mu ruzinduko agirira mu Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Augustine Mahiga, ategerejwe gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Minisitiri Augustine Mahiga, arasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa Gatatu.
Minisitiri Augustine Mahiga, arasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa Gatatu.

Minisitiri Mahiga uje mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, ategerejwe ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Gashyantare 2016, aho ari bwerekwe amwe mu mateka yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania rukaba ruri mu rwego rwo guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko ruje rukurikira urwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yagiriye muri Tanzania mu Ukuboza k’umwaka ushize wa 2015.

Inkuru irambuye turacyayibakurikirana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyakubahwa ministre w,ububanyi n,amahanga wa Tanzaniya naze
mu Gihugu cyacu yirebere ,azahungukira byinshi azajya gusangiza Igihugu cye.

dadus yanditse ku itariki ya: 17-02-2016  →  Musubize

mwirwe,
Uko ibihe bigenda bisimburana ni nako amahanga abona ko igihugu cyacu ari kiza gifite ubuyobozi bwiza kandi gikeneya kubana neza n,ibindi bihugu

dadus yanditse ku itariki ya: 17-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka