Minisitiri w’Intebe yitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 50 y’Ishuri ry’Abaforomo n’Ababyaza rya Rwamagana
Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yatangije ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 Ishuri rya Rwamagana School of Nursing and Midwifery rimaze ritangiye kwigisha ababyaza n’abaforomo.
Ibi birori byabereye ku cyicaro cy’iryo shuri, mu mujyi wa Rwamagana, byitabiriwe na Musenyeri Thaddeo Ntihinyurwa uyobora diyosezi za Kigali na Kibungo iryo shuri ryubatsemo n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Minisitiri w’Uburezi, Vincent Biruta, Minisitiri Monique Mukaruliza ushinzwe umuryanga w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, umunyamabanga wa leta muri Minaloc Alvera Mukabaramba na bo bari mu bitabiriye uwo muhango.

Iri shuri ryatangiye mu 1962 ritangijwe n’ababikira bo mu muryango witwa Bernardine Cistercian Sisters. Icyo gihe ryigishaga abaforomo imyaka itatu bahabwa inyemezabumenyi zitwaga A3.
Mu 1966 iryo shuri ryaravuguruwe, abaryizemo bakiga imyaka itandatu bagahabwa impamyabumenyi za A2 kugera mu 2007 ubwo ryagirwaga ishuri rikuru ritanga inyemezabumenyi za A1.

Ubu iryo shuri rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo mu Rwanda abaforomo n’ababyaza 1.074. Ibirori by’uyu munsi byatangijwe n’igitambo cya misa cyayobowe na Musenyeri Thaddeo Ntihinyurwa.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Komera shuri ryacu dukunda. Ni koko mufite ubuyobozi bwiza. Ninde uyobewe ubugwaneza bw’uriya mubikira ubayoora ubu. Ndamukunda pe!
wow conglatulation our school!!!!!!!!!!!!!
abo mwibarutse tuzabashyigikira
tubifurije gukomereza ho
Turashima bano bihaye Imana bazanye iri shuri bahaye ubumenyi abana b’u Rwanda ubumenyi na disprine kuko mbibonera ku bafromo n’abafromokazi bafize ubuhanga n’ubwitange