Minisitiri w’Intebe yijeje inkunga uruganda rukora amakaro

Mu rugendo yagiriye mu karere ka Ntagatare tariki 23/01/2012, Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yashimye ibyo ako karere kamaze kugeraho birimo uruganda East Africa Granite Industries Ltd rukora amakaro maze anarwizeza inkunga.

Ni ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda haboneka uruganda rukora amakaro kuko asanzwe agurwa hanze y’igihugu. Nubwo byinshi mu bikoresho uru ruganda rukeneye ngo rutangire gukora byabonetse, abayobozi barwo bagaragaje ikibazo cy’amazi n’umuriro bidahagije kandi ari bimwe mubizakenerwa cyane mu mirimo y’uru ruganda.
Minisitiri w’Intebe yijeje ubuyobozi bw’uruganda inkunga ishoboka kugira ngo ibyo bibazo bicyemuke.

Uruganda East Africa Granite Industries Ltd ruzakoresha amabuye aboneka mu Rwanda ku bwinshi kuko 55% by’amabuye aboneka mu Rwanda ashobora gukoreshwa muri urwo ruganda. Minisitiri w’Intebe yatemberejwe ahazacukurwa amabuye mu karere ka Nyagatare asobanurirwa n’uburyo azakoreshwa.

Minisiti w'Intebe hamwe n'abandi bari bamuherekeje basuye uruganda East Africa Granite Industries
Minisiti w’Intebe hamwe n’abandi bari bamuherekeje basuye uruganda East Africa Granite Industries

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, yavuze ko kuba uru ruganda gukora amakaro mu Rwanda bizatuma igiciro cy’amakaro kijya hasi ugereranyije n’amakaro agurwa hanze.

Uru ruganda rumaze kuzura, igisigaye ni abatekinisiye b’Abashinwa bagomba kuza kureba ko ibintu byose bimeze neza maze rugatangira gukora. Biteganyijwe ko tariki 29/01/2012 uru ruganda ruzatangira gukora amakaro ya mbere azajya ku isoko.

Minisitiri w’Intebe yanasuye umushinga urimo kuvugurura igishanga cy’umuvumba ahateganyijwe guhingwa umuceri kuri hegitari 1700. Muri iki gishanga, hazakoreshwa uburyo bugezweho bwo kuhira imyaka hakoreshejwe amazi y’umuvumba. Uyu mushinga uzatwara amafaranga agera kuri miliyari 10.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Basomyi,uyu PM ni umukozi kabisa ejo bundi sibwo avuye iyo hakurya kuzana PhD no muri gahunda y’akazi agahita ajya i Musanze noe ageze no mu Burasirazuba ? ywe uyu mugabo arakora Imana ikomeze imifashe maze afatanye na Muzehe wacu uRwagasabo rutere imbere

mucyo yanditse ku itariki ya: 24-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka