Minisitiri w’Intebe asanga ikoranabuhanga BRAMIN ikoresha mu kuhira ritanga icyizere cy’umusaruro ushimishije

Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi, avuga ko ikoranabuhanga ryo kuhira imyaka rikoreshwa n’ibigo bya Bralirwa na Minimex (byishyize hamwe bikaba BRAMIN) ritanga icyizere cy’umusaruro ushimishije.

Yabivuze tariki 11/08/2014 ubwo yasuraga umushinga w’ubuhinzi bw’ibigori na soya ibyo bigo byombi bifatanyije mu murenge wa Ndego wo mu karere ka Kayonza byifashishije uburyo bwo kuhira.

Iyi mashini izenguruka umurima wose yuhira ikoresheje amazi yo mu kiyaga cya Ihema.
Iyi mashini izenguruka umurima wose yuhira ikoresheje amazi yo mu kiyaga cya Ihema.

Ubwo buhinzi buri ku buso bungana na hegitari 260. Ni uburyo bw’ikoranabuhanga ridasanzwe mu Rwanda kuko mu mirima ikorerwaho ubwo buhinzi hari imashini zuhira mu muzenguruko wa buri murima hifashishijwe amazi yo mu kiyaga cya Ihema kiri muri Parike y’Akagera. Buri mashini ngo ishobora kuzenguruka umurima wose mu gihe cy’amasaha agera kuri 60, kuko igenda buhoro inyanyagiza amazi impande n’impande mu murima.

Ubwo minisitiri w’intebe yasuraga uwo mushinga kuri uyu wakabiri yawushimye, avuga ko ikoranabuhanga ryakoreshejwe mu kuwushyira mu bikorwa ritanga icyizere cy’umusaruro ushimishije.

Aha Minisitiri w'intebe yerekwaga uburyo imashini isarura ibigori igahita inabivungura icyarimwe.
Aha Minisitiri w’intebe yerekwaga uburyo imashini isarura ibigori igahita inabivungura icyarimwe.

Yagize ati “Bafite igikorwa cyigaragaza ko ari cyiza cyane. Ubu bafite hegitari 260 ariko intego ni uko umwaka utaha bazagera kuri hegitari 450 zuhiye neza hakoreshejwe amazi y’ikiyaga. Kandi urabona ko bamaze gukataza mu ikoranabuhanga barahingisha imashini baruhira imyaka, urabona ko no gusarura hari imashini bafite, ni ibintu rero bishimishije cyane”.

Minisitiri w’intebe yanavuze ko umushinga wa BRAMIN ari nk’igisubizo ku Rwanda mu buryo bubiri, kuko uretse kuba warahaye akazi abaturage basaga 200 umusaruro w’ibikomoka kuri ubwo buhinzi uzanagirira igihugu akamaro mu buryo bunyuranye.

Iyi mashini itera umuti wica udukoko muri soya.
Iyi mashini itera umuti wica udukoko muri soya.

Ati “Barahinga ibigori na soya kandi soya irakenewe n’uruganda rwa Mount Meru Soyco [rwo mu karere ka Kayonza rukora amavuta y’ubuto], ibigori birakenewe hirya no hino mu Rwanda no ku masoko y’ibihugu duturanye, ariko ikindi gishimishije ni uko bakoresha abakozi b’Ababanyarwanda bagera kuri 220, ku buryo ikoranabuhanga rya bo rihuzwa no gutanga akazi”.

Umushinga wa BRAMIN kugeza ubu ngo umaze gutwara akayabo ka miriyari ebyiri na miriyoni zisaga 100 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi ngo hari gahunda yo gukomeza kuwagura kuko hari izindi hegitari zigera ku 192 zimaze gutunganywa. Biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira 40 muri zo zaragejejwemo iryo koranabuhanga ryo kuhira, izindi uburyo bwo kuhira, izindi 152 ngo zikazatangira kuhirwa mu mwaka wa 2015.

Iyi mashini yuhira ngo ishobora kuzenguruka umurima wose mu gihe cy'amasaha agera kuri 60.
Iyi mashini yuhira ngo ishobora kuzenguruka umurima wose mu gihe cy’amasaha agera kuri 60.

N’ubwo BRAMIN ikomeje kwagura ubuso ikoreraho ubuhinzi mu buryo bwo kuhira ngo iracyafite imbogamizi zishobora kubangamira uwo mushinga. Muri zo ngo harimo kuba bihenze kugeza umusaruro ku masoko bitewe n’uko umuhanda udakoze neza, ndetse no mu murenge wa Ndego aho uwo mushinga uri hakaba hataragera amashanyarazi kandi ari kimwe mu by’ingenzi bikenerwa kugira ngo ikoranabuhanga rikoreshwa muri ubwo buryo bwo kuhira rishoboke.

Nta kintu kinini minisitiri w’intebe yatangarije abanyamakuru kuri izo mbogamizi, ariko yagaragaje ko Leta y’u Rwanda ikeneye cyane abashoramari bakora ibikorwa bifatika nk’icya BRAMIN.

Izi mashini ziri gutunganya ubuso bushya BRAMIN ishaka gushyiraho uburyo bwo kuhira.
Izi mashini ziri gutunganya ubuso bushya BRAMIN ishaka gushyiraho uburyo bwo kuhira.

Uretse ikiyaga cya Ihema gitanga amazi akoreshwa muri uwo mushinga wa BRAMIN w’ubuhinzi bwo kuhira, umurenge wa Ndego ukora ku bindi biyaga bitatu, icya Kibare, icya Kagese n’icya Nasho, ku buryo amazi ya byo na yo abyajwe umusaruro muri gahunda z’ubuhinzi bwo kuhira byaba igisubizo ku kibazo cy’izuba rikunze kwibasira uwo murenge n’indi bituranye rikangiza imyaka y’abaturage.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 4 )

iri koranabuhanga mu buhinzi turyizeyeho kuzazamura umusaruro maze u Rwanda ntirwongere gutaka inzara kandi iyi intara y;iburasirazuba ikomeje kuba ikigega cy;u Rwanda

kababa yanditse ku itariki ya: 13-08-2014  →  Musubize

ibi najyaga mbibona i burayi gusa! none ninaha byahageze ibi biratanga ikizere ko mu minsi iri mbere turaba tubasha gukora ubuhinzi bwa kijyambere kandi bufite umusaruroo mwiza.

Rugamba yanditse ku itariki ya: 13-08-2014  →  Musubize

ubuhinzi niyo nkingi yamwamba yimibereho yabanyarwanda , niyo mpamvu igomba kwitabwaho byumwihariko, ariko cyane cyane projests za leta zerekeye ubuhinzi rwose ntizikongre kudindizwa kwa kwangirizwa kuko igihe abaturage batzaba bihagije , ntakintu uzavuga ko wateyeho imbere

mahirane yanditse ku itariki ya: 13-08-2014  →  Musubize

ni byiza cyane rwose, gusa nyine urumva ko aribya ama company akomeye, birakwiye ko hakorwa n’ubundi buryo abanyarwanda bohasi nabo bakoresha kugirango buhire imyaka yabo!!

sharon yanditse ku itariki ya: 13-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka