Minisitiri w’Intebe arakira ibibazo kuri gahunda za Leta
Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi ari bwakire ibibazo kuri gahunda za Leta anabisubize kuri uyu wa gatanu tariki 12/10/2012 guhera saa munani kugeza saa cyenda z’igicamunsi.
Abashaka kubaza ibibazo Minisitiri w’intebe barabinyuza ku rubuga rwa twitter kuri @HabumuremyiP.
Ubu ni bumwe mu buryo bwo kwegera abaturage n’abandi bafite ibibazo bagashobora kubigaragaza ndetse bikabonerwa ibisubizo.
Abaturage bo mu karere ka Rubavu bavuganye na Kigali Today bemeza ko ubu buryo butuma abaturage babasha kugaragaza uko ibintu bimeze bitavuye muri za raporo kubera ko amakuru aba yatanzwe na ba nyiri ubwite.
Cyakora ngo ikigoranye nuko abaturage benshi bo mu nzego zo hasi batazi gukoresha iryo koranabuhanga bagasaba ko abazi kurikoresha bajya bakusanya ibitekerezo byabo ku maradiyo bakabishyikiriza abayobozi bakoresha iryo koranabuhanga.
Umwe mu baturage yagize ati “iyaba byashoboka ko mwandikira njye namushimira umurava agira mu kwita ku bibazo by’abaturage kandi agakurikirana. Inshuro asuye akarere ka Rubavu hari byinshi byacyemutse”.
Uyu muturage asaba ko Minisitiri w’Intebe yazasura abaturage basigaye Gishwati babujijwe guhinga, agafasha n’abari bahafite amasambu yakorewemo amaterasi kugira ngo bashobore kubona aho guhinga no kugira imibereho.
Sylidio sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
si byiza kubaza minisitiri w’intebe ibibazo utarabanje mu nzego zo hase ngo bizinanire, najye ndabifite ariko abo nabishyikirikije nibibananira , ntakabuza nzabimugezaho