Minisitiri w’Intebe Murekezi ni we wabatirijwe bwa mbere muri Paruwasi ya Muganza

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 23/08/2014, yifatanyije n’abakirisitu gaturika ba Paruwasi ya Muganza mu karere ka Nyaruguru kwizihiza yubile y’imyaka 50 iyi paruwasi imaze, anahabwa ikarita ya batisimu nk’umukirisitu wahabatirijwe bwa mbere.

Muri uyu muhango umushumba wa Diyoseze ya Butare akaba anahagarariye Diyoseze ya Gikongoro Phillippe Rukamba yahaye Minisitiri w’intebe ikarita ya Batisimu ifite nomero rimwe, nk’umukirisitu wa mbere wabatirijwe muri paruwasi ya Muganza mu mwaka wa 1964, anashimira abandi bakirisitu babatirijwe muri iyi paruwasi mu bihe byayo bya mbere na n’ubu bakaba bakiri abakirisitu bayo.

Minisitiri w’intebe Anastaze Murekezi yabatirijwe muri iyi paruwasi tariki ya 01 Gicurasi mu mwaka wa 1964, aza no kuhakomerezwa tariki ya 26 Gicurasi mu 1965.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi yambikwa ishapure akanahabwa ikarita ya batisimu nk'umukirisitu wa mbere wabatirijwe muri Paruwasi Muganza.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yambikwa ishapure akanahabwa ikarita ya batisimu nk’umukirisitu wa mbere wabatirijwe muri Paruwasi Muganza.

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yashimiye abakirisitu ba Paruwasi ya Muganzana cyane ko ariho yabyirukiye, anaboneraho kubasaba gukomera mu bukirisitu.

Minisitiri w’intebe kandi yanasabye abakirisitu kwiyemeza kubaho neza, bagakunda ubuzima kandi bakabwubaha, kuko roho nziza igomba kuba mu mubiri muzima.

Ati “abakirisitu tugomba kwiyemeza kurushaho kuba Abanyarwanda beza, tugahuza ibintu byinshi byiza kuko roho nziza igomba gutura mu mubiri mwiza. Ndasaba by’umwihariko Abanyarwanda bose kubaha ubuzima, gukumira impanuka z’imodoka zimaze kuba nyinshi mu mihanda, kwitabira ubwisungane mu kwivuza, kandi muri bwa bwisungane bw’abakirisitu abifite kurusha abandi bagafatanya na Leta gushakira abatatagira ubushobozi ubwisungane mu kwivuza”.

Yubire y'imyaka 50 ya Paruwasi ya Muganza yitabiriwe n'abayobozi banyuranye.
Yubire y’imyaka 50 ya Paruwasi ya Muganza yitabiriwe n’abayobozi banyuranye.

Musenyeri Philippe Rukamba kandi yasabye abakirisitu kubana neza mu ngo zabo, bazirikana ko abantu iyo babanye basezerana gukundana ubuzima bwabo bwose.

Ati: “buri muryango remezo ugomba kwitoramo abantu bita ku ingo z’abakirisitu, yewe no kuri paruwasi no kuri Diyoseze, tugomba gushaka uburyo hari inyigisho zihabwa ingo, zibutsa ko kubana biruta gutana. Imana ntabwo idukunda urumamo, natwe rero tugomba kuyikunda ubuzima bwacu bwose”.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Muganza, Ignace Mboneyabo, avuga ko Yubile y’imyaka 50, ari umwanya wo kwivugurura mu bukirisitu, bagafata ingamba nshya zijyanye no kogeza ubukirisitu, bagamije kuzuzanya kugirango ingoma y’Imana yogere mu mitima y’abakirisitu.

Abakirisitu ba Paruasi ya Muganza bitabiriye ku bwinshi kwizihiza yubire y'imyaka 50 iyo paruwasi imaze.
Abakirisitu ba Paruasi ya Muganza bitabiriye ku bwinshi kwizihiza yubire y’imyaka 50 iyo paruwasi imaze.

Paruwasi ya Muganza yashinzwe tariki ya 29 Ugushyingo 1964, mu cyitwaga Komini Kivu yo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu karere ka Nyaruguru. Iyi paruwasi igishingwa yitiriwe umubyeyi Bikiramariya umwamikazi ugaba inema zose.

Abapadiri bavuka muri paruwasi ya Muganza ni 5, ababikira bararenga 10 naho abahakoreye umurimo w’ivugabutumwa ni 34.

Inyubako ya Paruwasi ya Muganza.
Inyubako ya Paruwasi ya Muganza.

Charles Ruzindana

Ibitekerezo   ( 2 )

birashimishije kubona PM yahawe ikarita yaho yabatirijwe gusa njye ndashimira umubano mwiza u Rwanda rufitanye n’amadini muri rusange kuko nkatwe abakirisitu tubyungukiramo byinshi.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 25-08-2014  →  Musubize

kiliziya gaturuki iri mubigo byabihaye Imana bifite byinshi bifite icyo bimariye igihugu nabanyarwanda muri rusange , uburezi , cyane cyane ndetse nibindi muri rusange, bakomereze aho gusa byakabaye ni isomo kuyandi madini usanga ataragira byinshi amarira abanyarwanda kadni ubona afite byinshi yakabamariye

kalisa yanditse ku itariki ya: 24-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka