Minisitiri ufite impunzi mu nshingano ze azasura inkambi ya Kiziba

Minisitiri ufite impunzi mu nshingano ze, Gatsinzi Marcel, ateganya gasura inkambi ya Kiziba iri mu karere ka Karongi, intara y’uburengerazuba kuri uyu wa kabiri tariki 08/05/2012.

Minisitiri Gatsinzi n’izindi ntumwa zizaba zimuherekeje, mu gitondo bazabanza kwerekeza mu Nkambi ya Kiziba. Nyuma yo gusura iyo nkambi, bazakorera inama ku biro by’Intara y’Uburengerazuba mu karere ka Karongi. nk’uko byemejwe n’Umuyobozi Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu karere ka Karongi, Mme Mukabalisa Simbi Dative.

Inkambi ya Kiziba imaze imyaka irenga 13 ibamo impunzi zitandukanye ziganjemo Abanyekongo bagiye bahunga intambara zitandukanye n’ubushyamirane bwo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).

Inkuru irambuye y’uruzinduko rw’intumwa za Minisiteri ifite impunzi mu nshingano zayo (MIDIMAR) tuzayibagezaho nyuma y’urwo ruzinduko.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka