Minisitiri Tugireyezu yifatanije n’abanyamuryango ba COCAMU kwishimira umusaruro bagezeho
Minisitiri Tugireyezu Vénantie ukorera mu biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari mu birori bya koperative COCAMU y’i Kirehe byo kwishimira inyungu ya miliyoni zisaga 80 yungutse muri uyu mwaka wa 2014, abanyamuryango bakaba baza no kugabana iyo nyungu ku gicamunsi.
Minisitiri Tugireyezu yagiye aha mu Karere ka Kirehe atumwe na Perezida Kagame wari wasabwe n’abanyamuryango b’iyo koperative kuzaba ari hamwe nabo bagafatanya kwishimira inyungu nini bavuga ko bagezeho mu mwaka wa 2014.

Ubwo perezida Kagame yasuraga akarere ka Kirehe mu cyumweru gishize, uwitwa Nyiramahoro Theopista uba muri iyo koperative yari yamusabye ko yazaza kwifatanya nabo bagasangira mu birori byo kwishimira umusaruro.
COCAMU ni koperative y’abahinzi b’ikawa 584 b’ahitwa Musaza mu karere ka Kirehe mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Ni koperative yatangiye ari ishyirahamwe ry’abantu 30 mu mwaka wa 2003 baza kuba koperative mu mwaka wa 2006, bahuza ubutaka ubu bakaba bahinga ikawa ku buso bwa hegitari 414 bakaba baraniyubakiye uruganda rutunganya ikawa (station de lavage/coffee washing station).
Biteganyijwe ko mu kugabana inyungu buri muhinzi ahabwa ubwasisi bw’amafaranga y’u Rwanda 60 kuri buri kilo (60/kg) yagemuye kuri urwo ruganda rwabo.
Andi mafoto y’ibirori bya COCAMU:


Kigali Today
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
urabona ko President wacu imvugo ijyana n’ingiro, ibyo yemereye abanyakirehe dore byagezweho, bravo our president