Minisitiri Oda Gasinzirwa asaba urubyiruko rwo muri Burera guhindura amateka
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuyango (MIGEPROF) asaba urubyiruko rwo mu karere ka Burera guhindura amataka mabi u Rwanda rwanyuzemo baharanira guteza imbere Urwababyaye.
Tariki ya 11/05/2013, mu bigaro nyungurana bitekerezo ku mateka y’u Rwanda “Youth CONNEKT Dialogue” byahawe urubyiruko rwo mu karere ka Burera, byateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga “MYICT”, Minisitiri Oda Gasinzirwa yasabye urubyiruko rwo muri ako karere gukurikiza inama bahawe muri ibyo biganiro.
Agira ati “…muzagira uruhare rufatika nimukurikiza icyo ababyeyi bari hariya bagiye batwigisha. Muzahindura aya mateka kubera yuko igihugu ari icyanyu.”
Urubyiruko rwo mu karere ka Burera rwaganirijwe ku mateka y’u Rwanda yiganjemo aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Aho basabwe kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Minisitiri Gasinzirwa akomeza abwira urwo rubyiruko ko hari byinshi bimaze kugerwaho mu Rwanda kubera imiyoborere myiza ariko ngo ibyo byose ntibyakomeza kugerwaho urubyiruko rudahinduye amateka mabi yaranze u Rwanda.
Agira ati “Murabona imihanda myiza dufite, murabona amazi meza dufite, murabona amvuriro meza dufite, murabona amashuri mwigamo, muratsinda mukajya muri kaminuza…birashoboka tudahinduye amateka?...”
Yakomeje asaba urwo rubyiruko gutahana umuhigo wo kuganira ku mateka nyayo y’u Rwanda babifashijwemo n’ubuyobozi kugira ngo ibyo byose u Rwanda rumaze kugeraho bitazasenyuka.
Minisitiri Gasinzirwa yongeho ko afatanyije n’abandi bayobozi bazegera imiryango y’urwo rubyiruko kuko “ntabwo dushaka kubaha ikizami, ntabwo dushaka kubaha umurimo n’umukoro mukora mwenyine.”
Akomeza agira ati “Banyakubahwa bana icyo nanjye mbahigiye ni uko ngiye gufatanya n’abandi bayobozi tukegera imiryango yanyu…turaza gufatanya twegere imiryango, twegere ababyeyi tuganire! Abanyarwanda turaganira. Ibibazo byacu tubikemurira mu kuganira.”
Akomeza avuga ko muri ibyo biganiro ari ho hazagaragarira aho bamwe badasobanukiwe ndetse n’aho bafite ibibazo bitandukanye bityo bicare hamwe nk’abanyarwanda basase inzobe ubundi babicocere hamwe.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|