Minisitiri Musoni yemeza ko guhugura abayobozi b’inzego z’ibanze biri gutanga umusaruro

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, arasanga amahugurwa abayobozi b’inzego z’ibanze bamaze igihe bahabwa arimo kugenda agaragaza umusaruro, mu kubaka inzego z’ibanze.

Ibi yabitangarije mu karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatanu tariki 16/11/2012, ubwo yasozaga amahugurwa y’abayobozi bungirije b’uturere ku gutegura igenamigambi rifite intego.

Yagize ati: “Izi nyigisho zubaka inzego z’ubuyobozi kandi kuva aho atangiriye umusaruro ugenda wigaragaza. Tubigisha imiyoborere myiza uko bakorana n’abaturage ndetse n’ibindi biri tekiniki yo gukora akazi kabo neza”.

Mu minsi itanu, abo bayobozi b’uturere bungirije, abashinzwe imibereho myiza y’abaturage n’abashinzwe ubukungu, imari n’amajyambere, bahawe amahugurwa ku miyoborere myiza n’igenamigambi, nk’uko byakozwe umwaka ushize.

Inyigisho abo bayobozi bahabwa n’impuguke zo mu gihugu cya Singapour, nka kimwe mu gihugu cyabashije kugera ku iterambere kandi gihereye ku bukungu buciriritse. Abahugurwaga bize gusesengura ibibazo bihari, kumenya impamvu yabyo no gutegura igenamigambi rihamye ryafasha abaturage gusohoka muri ibyo bibazo.

Abitabiriye ayo mahugurwa batangaza ko bayakuyemo umusaruro ufatika kuko usesenguye umusaruro wagaragaye hagendewe ku mihigo, impuzandengo y’amanota yarazamutse, nk’uko bitangazwa na Uwineza Clauudine, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe ubukungu.

Ati: “Igenamigambi rikozwe neza rizatuma hakemurwa ibibazo by’abaturage, twize gutegura igenamigambi rishingiye kubyo abantu bakeneye ndetse rinashingiye kubushobozi abantu bafite”.

Abo bayobozi biyemeje gukomeza guhindura imyumvire y’abaturage,kubaka indangagaciro zishingiye ku muco no gutanga ubumenyi buhagije ku baturage ubundi bakishakamo ubushobozi bwo kwiteza imbere.

Abakurikiye izo nyigisho ariko na none bifuje ko zaherekezwa n’ingendo shuri kandi izo nyigisho zikagezwa no ku bandi bakozi b’inzego z’ibanze.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka