Minisitiri Musoni arasaba Njyanama kuba ijwi rya rubanda
Minisitiri James Musoni arasaba Njyanama z’uturere kurangwa no guhanga udushya mu miyoborere myiza ariko ikiruseho zikarangwa no kuvugira abaturage bazitoye.
Minisitri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabitangarije mu gikorwa cyo kumurika ibyo Njyanama y’Umujyi wa Kigali yagezeho nyuma y’umwaka umwe itowe.
Ibikorwa Njyanama yamuritse kuwa kane tariki 08/03/2012 ni ibijyanye n’ibibazo yagiye ikemura, ahantu yagiye isura n’inkunga yagiye itanga; nk’uko byagarutsweho na Pelagie Mbabazi, umunyamabanga wayo.
Minisitiri Musoni yasabye abagize iyi Njyanama kurushako kugaragaza ibikorwa biganisha ku guha abaturage ijambo no kubashyira mu byemezo bifatwa kugira ngo bateze imbere imiyoborere myiza.

Senateri Gakuba Jeanne d’Arc, wigeze kuba umuyobozi w’ungirije w’umujyi wa Kigali, yavuze ko iyi Njyanama yagerageje kuzuza inshingano yari yahawe ugereranyije n’umwaka umwe imaze iriho kuko izindi bizisaba igihe cyo kumenyera.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|