Minisitiri Mushikiwabo mu Budage kureshya abashoramari
Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mme Louise Mushikiwabo, ari mu Budage, kuva tariki 27 Ukwakira 2015 mu ruzinduko rw’akazi.
Akigera i Berlin mu Budage, Ministiri Mushikiwabo yatangaje ku rubuga rwa twitter, ko ateganya kugirana ibiganiro ku ngingo zitandukanye na mugenzi we muri icyo gihugu, Frank Walter Steinmeier.

Yagize ati "Ndahura na mugenzi wanjye ndetse n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abagore bari mu buyobozi, abashakashatsi; turaganira ibirebana n’umutekano ku isi".
Yavuze kandi ko agenzwa no kuganira n’abashoramari, bashobora kuza gukorera mu Rwanda.

Umubano w’u Rwanda n’Ubudage ni uwa kera, ndetse ntawabura kuvuga ko ari cyo gihugu cya mbere mu Burayi cyabanje gukorana n’u Rwanda , kuko ari cyo cyarukoronije kuva mu kinyejana cya 19.

Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|