Minisitiri Mushikiwabo asanga Abanyarwanda bazagira ikibazo ari uko bateze amaramuko ku nkunga
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda asanga raporo zitandukanye zirimo izitunga agatoki u Rwanda guteza umutekano mucye muri Congo atari ikibazo; ngo ikibazo kizaba igihe Abanyarwanda bazumva ko kugira ngo babeho bazabikesha inkunga ziva mu mahanga.
Hari amakuru amaze iminsi akwirakwira mu bitangazamakuru avuga ko ibihugu bikomeye birimo na Amerika, byahagaritse inkunga byageneraga u Rwanda ariko Minisitiri Mushikiwabo yemeza ko uko byagenda kose Abanyarwanda bazabaho.
Minisitiri Mushikiwabo yagize ati: “Abanyarwanda tugomba kubaho kuko hari ibintu byinshi twagiye tunyuramo. Izi raporo tuzimaranye imyaka 18 (…) inkunga nihagarara tuzitunga”.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa kabiri tariki 31/07/2012, cyavugaga kuri raporo y’umuryango w’abibumbye (UN) kuri Congo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guvernoma yavuze ko aho u Rwanda rugeze rukoresha amafaranga atarenga 48% y’inkunga mu ngengo y’imari.
Kugabanya inkunga u Rwanda rukenera ku mahanga, byagezweho n’imbaraga z’Abanyarwanda n’ubuyobozi bwiza bwashyize ingufu mu miyoborere; nk’uko Minisitiri Mushikiwabo yabisobanuye.
Gusa ntiyabuze kuvuga ko inkunga arizo zafashije u Rwanda gutera imbere guhera mu 1994, ariko yongeraho ko zidakwiye gukoreshwa nk’agahato k’ibihugu byifuza gukoresha ibihugu bikennye ibyo byifuza.
Minisitiri Mushikiwabo yasabye Abanyarwanda kudaterwa ubwoba n’ibyo bumva ku ihagarikwa ry’inkunga, avuga ko ari ibikangisho by’ibihugu bizitanga kugira ngo bitegeke ibihugu bikennye ibyo byifuza.
Ibi yabijyanyishije na raporo ishinja u Rwanda ku gufasha umutwe wa M23, avuga ko Umuryango Mpuzamahanga ariwo uba uri inyuma y’ibyo bikorwa bitewe n’inyungu ubifitemo. Yatanze urugero rwa bimwe mu byagaragaye muri raporo nyamara bidashoboka ko biba mu Rwanda.
Urugero yatanze ni nk’intwaro ziri muri iyo raporo kandi ko izo ntwaro zitagikoreshwa mu Rwanda. Kimwe n’imyambaro iri mu mafoto, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko nta gihamya yagaragaza ko iyo myenda yaturutse mu Rwanda.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntamuntu ushobora kuguha agaciro
kabone niyo yaba akurera, kuko ibyo aguha ni uburenganzira bwawe !
Abanyarwanda tuzaba ho kuko nubundi IMANA niyo yaturinze, mpamya neza ko nta munyarwanda numwe utazi icyo !
Rero turashima imana ko itwita ho iminsi yose kuko ababeshya ko baduklunda twarabarambiwe !
RWANDA IS MY BEST COUNTRY !!!
Banyarwanda mwese muhumure,tugomba kumenya ko inkunga zo hanze ziza kwiyongera kubyo abanyarwanda bashoboye kushira hamwe,bivuga ngo niba zihagaze twishire hamwe tuhuze imbaraga tusenge maze urwanda ruzabaho kandi neza ntaguhungabana kuhari,mubyukuri izo nfashano zikurikirwa namategeko atuma umunyarwanda atakora ibyo agambiriye ahubwo agakora ibyo abo banyira gutanga infashanyo bamutegetse gukora tukibagirwa ibyo umuco nyarwanda ndetse nimyizerere yacu idusaba kugira ngo tubashe kubaho,niko ibihugu birimunzira y’amajyambere bibayeho,Urugero:Hari ibyo ibyo bihugu byemeza nko gukura mo inda,abagabo kushakananabandi bakadutegeka kubikoresha iwacu .Tugomba kubirambirwa tukashira hamwe ibyo nizera nuko umunsi umwe nibabona ntacyo byadutwaye bazahindukira babe inshuti niho tuzamenya urwego nubwenge tuzakoresha mukubana nabo,cyangwa imana yaturemera izindi nshuti zitemera akarengane zikaduha ibyo dukeneye.
Minister imana imufashe kandi imuhe ubwenge murikigihe bwo gusubiza ndetse n’ubushishozi,kuko ikisubizo cye cyiza nicyabanyarwanda.