Minisitiri Mukabaramba arashima intambwe uburinganire bugezeho Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alivera Mukabaramba, arashima intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore haba mu nzego z’ubutegetsi no mu muryango.

Ibi yabitangarije mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, kuri uuyu wa Gatanu tariki 08/03/2013, aho yifatanyije n’abaturage kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’umugore.

Abagore bizihije umunsi wa bo bacinya akadiho.
Abagore bizihije umunsi wa bo bacinya akadiho.

Ashingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ”Uburinganire n’ubwuzuzanye bihesha agaciro umuryango”, Dr. Alivera Mukabaramba, yashimye intambwe abagore bo mu Rwanda bagezeho bafata imyanya munzego zifata ibyemezo no mu guteza imbere ingo za bo.

Avuga ko ku isi, u Rwanda ari u mbere mu kugira abagore basaga 50% mu Nteko Ishingamategeko. Nk’uko Itegeko Nshinga y’u Rwanda ribiteganya, ngo abagore bagomba kuba ku cyigereranyo nibura cya 30% mu nzego zifata ibyemezo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, Dr Mukabaramba ni wifatanyije n'Abanyakamonyi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w;abagore.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Mukabaramba ni wifatanyije n’Abanyakamonyi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w;abagore.

Ashima kandi uruhare abagore basigaye bagira mu iterambere ry’ingo za bo. Arabasaba gukomeza kwihatira gufatanya n’abagabo ba bo, kuko urugo rwakorewe n’umuntu umwe rutoroherwa no kugera ku iterambere.

Aha yashimye umugore witwa Yankurije wo mu kagari ka Kabagesera ho mu murenge wa Runda, warangije kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza w’umwaka wa 2013/2014, abikesheje kuba mu Kimina cy’ubwisungane.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Jacques Rutsinga, arakangurira abagize umuryango gushyira hamwe umugabo n’umugore bagakorera urugo rwa bo kuko aribyo bituma rugera ku iterambere ryihuse.

Avuga ko uyu Nikuze iyo adashaka uburyo bwo kubina amafaranga ya Mutuweli, umugabo we atari gushobora gukorera urugo rw’abantu bane wenyine.

Kuva kuwa Gatanu tariki 08/03/2013, hatangijwe ukwezi kwahari we umugore kuzaraangira tariki 05/04/2013, aho mu cyumweru cya mbere umuryango uzazirikana ku burere bw’umwana w’umukobwa.

Mu cyumweru cya kabiri hakazirikamwa ku iterambere ry’umugore mu bukungu, icya gatatu ku ruhare rw’umugore mu mibereho myiza y’umuryango, naho mu cyumweru cya kane hakazitabwa ku ruhare rw’umugore mu miyoborere myiza n’ubutabera.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka