Minisitiri Mitali aremeza ko gahunda yo kwibuka atari u Rwanda ruyifitemo inyungu gusa
Minisitiri w’Umuco, Protais Mitali asanga igikorwa cyo kwibuka u Rwanda rukora kitagirira inyungu ku Banyarwanda gusa ahubwo ko n’amahanga yifuza kwigira ku mateka yabo byabafasha.
Mu ijambo yavugiye mu gikorwa gisoza icyunamo u Rwanda rumazemo iminsi irindwi kuri uyu wa Gatanu tariki 13/04/2012, Minisitiri Mitali yatangaje ko icyunamo cy’u Rwanda cyafasha gukumira Jenoside aho yaba hose.
Ati: “Gahunda yo kwibuka tuyifitemo inyungu twese nk’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bashaka kwigira ku mateka ya Jenoside kugira ngo bibafashe gukumira Jenoside ishobora kuba yaba n’ahandi”.
Muri uyu muhango wabereye ku Irebero ahashyinguwe abanyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri Mitali yanashimiye uburyo ibigo byinshi byaba ibya Leta n’ibyigenga byashyize mu bikorwa gahunda yo kwibuka.
Minisitiri Mitali yavuze ko urubyiruko arirwo rwashyize mu bikorwa Jenoside rubikanguriwe n’ubuyobozi bubi. Yasabye abakuru b’ibihugu abakekwaho gukora Jenoside bihishemo kubashyikiriza ubutabera. Yasobanuye ko nubwo icyaha cya Jenoside kitajya gisaza abayikoze bo basaza, bityo akifuza ko bashyikirizwa ubutabera hakiri kare.
Minisitiri w’Umuco unafite kwibuka mu nshingano ze yashimiye bimwe mu bihugu by’i Burayi byagaragaje ubushake bwo gucirira imanza abakekwaho Jenoside ndetse n’ibyabohereje kuburanira mu Rwanda.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|