Minisitiri Mitali arashishikariza urubyiruko guharanira kumenya amateka y’u Rwanda

Minisitiri w’umuco na Sport, Protais Mitali, ari kumwe n’abahanzi batandukanye barimo Masamba Intore, Gakondo Group ndetse n’umuhanzi ukunze kwitwa Mibirizi bagiriye uruzinduko mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa 14/05/2013 bashishikariza urubyiruko kumenya amateka y’u Rwanda.

Mu butumwa butandukanye yashyikirije urubyiruko rw’akarere ka Nyabihu,Minisitiri Mitali afatanije n’umusaza Rugano Kalisa n’abandi bafashe ijambo batandukanye, baganirije urubyiruko ku mateka y’u Rwanda mbere y’abakoroni kugeza ku Rwanda rwo muri iki gihe.

Bagarutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uburyo yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’ubutegetsi bubi bwari buyoboye u Rwanda ndetse n’ingaruka yagize ku Banyarwanda.

Minisitiri Mitali yashishikarije urubyiruko kwiga rukamenya amateka y'u Rwanda kuko ari ingenzi cyane.
Minisitiri Mitali yashishikarije urubyiruko kwiga rukamenya amateka y’u Rwanda kuko ari ingenzi cyane.

Minisitiri Mitali yaboneyeho gushishikariza urubyiruko kumenya ayo mateka y’igihugu, kugira ngo rumenye ukuri kuri yo, bityo ayo mateka ruyigireho rumenye aho igihugu cyavuye n’aho kijya. Ibyo bikazatuma nk’imbaraga z’igihugu, urubyiruko ruha icyerekezo kiza ejo hazaza h’u Rwanda.

Kumenya amateka y’u Rwanda kandi bikazafasha urubyiruko kwirinda no gukumira abayagoreka babitewe n’inyungu zabo bwite.

Nk’umwe mu bahanzi bakunzwe n’urubyiruko, Masamba Intore yavuze ko icy’ingenzi ari ugukangurira urubyiruko kumenya byinshi ku mateka y’igihugu ndetse binyuze mu butumwa butandukanye rwumva mu buhanzi, mu ndirimbo bukazarufasha mu kwiyubakira igihugu n’ejo hazaza heza.

Masamba Intore kimwe na bagenzi be, biyemeje guhugura urubyiruko binyuze mu bihangano byabo kugira ngo bamenye amateka y'urwababyaye.
Masamba Intore kimwe na bagenzi be, biyemeje guhugura urubyiruko binyuze mu bihangano byabo kugira ngo bamenye amateka y’urwababyaye.

Uyu muhanzi avuga ko ubutumwa bunyuze mu ndirimbo bushobora kugira umumaro munini cyane kuruta amagambo “discours” nyinshi.

Bitewe n’uko bikigaragara ko benshi mu rubyiruko batazi amateka y’u Rwanda, Minisitiri Mitali yasabye inzego zitandukanye z’ubuyobozi hirya no hino mu Rwanda, abarezi mu mashuri, ababyeyi mu ngo, kujya bigisha urubyiruko amateka y’igihugu kugira ngo bayamenye bityo bibafashe mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka