Minisitiri Lwakabamba ngo ku ikubitiro azahangana no kongera ibikorwaremezo aho bidahagije
Minisitiri mushya w’Ibikorwaremezo, Prof. Silas Lwakabamba yatangaje ko imbogamizi agiye kujya ahangana nazo muri Minisiteri ayoboye ari ibikorwaremezo bidahagije nk’ingufu z’amashanyarazi, amazi, imihanda n’imiturire. Ibi byose ngo biterwa n’amikoro make y’Abanyarwanda ariko kandi ngo baranabikeneye ngo batere imbere.
Ibi minisitiri Lwakabamba yabitangaje mu muhango wo guhererekanya ububasha no gutangira imirimo hagati ye n’uwo asimbuye minisitiri Albert Nsengiyumva kuri uyu wa kane tariki 28/02/2013, ku cyicaro cya Ministeri y’ibikorwaremezo MININFRA i Kigali ku Kacyiru.
Prof Lwakabamba ati: “Dufite ibibazo byinshi birimo ingufu, amazi make, imihanda, mbese muri rusange nta bikorwaremezo nyabyo dufite. Ibi biterwa n’amikoro adahagije ariko tunafite ikibazo cy’inyongera cy’ubumenyi bucye mu bakozi n’Abaturarwanda muri rusange.”

Minisitiri mushya w’ibikorwaremezo yavuze ko mu Rwanda hari gahunda nziza zigisha ubumenyi buhanitse ariko butagira ubumenyingiro, habe n’ubuciriritse.
Ministiri Lwakabamba yavuze ko hari n’indi mbogamizi yo kubura ubumenyi n’amikoro byo kwita ku bikorwaremezo byamaze kubakwa, aho ngo “akanogo gato kacukutse mu muhanda, gashobora kugenda kaguka, kugeza ubwo umuhanda wose wangiritse”, avuga ko bibabaje kuba igihugu gikomeje gutumiza abatekinisiye benshi mu mahanga kandi bahenda.
Abanyamakuru bamubajije kandi icyo ateganya gukora ku ibura ry’amazu y’abantu baciriritse cyane cyane mu mijyi, yaba ayo gukodesha cyangwa ay’abantu ku giti cyabo, asubiza ko nabyo azabijyaho inama n’abo bafatanije, kugirango hashakwe ibikoresho bihendutse byo kubaka amazu y’abantu badafite amikoro ahambaye.
Abanyamakuru bamubajije kandi icyo atekereza ku iyimurwa ry’abantu batuye ahantu habi, asubiza ko atari ikibazo yahita abonera igisubizo ako kanya. Gusa iki kibazo cyanabajijwe Umukuru w’igihugu mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 27/02/2013, we akaba yarasubije ko abantu batagomba kwimurwa mu buryo bubabangamiye.

MinisItiri ucyuye igihe muri MININFRA, Albert Nsengiyumva yabwiye umusimbuye, Prof. Lwakabamba, ko muri iyo Ministeri nta byemezo bya politiki byinshi bibamo, ahubwo hameze nk’aho umuntu akorera ubuvumbuzi no gushaka ibibyara ibisubizo ku bibazo bivuka, ari nabyo bijyanye n’umurimo w’inzobere nka Prof. Lwakabamba.
Prof. Silas Lwakabamba abaye Minisitiri avuye ku buyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, naho Minisitiri Nsegiyumva akaba agiye kuba Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi, aho azaba ashinzwe imyuga n’ubumenyingiro.
Minisitiri Albert Nsengiyumva yahoze kandi ashinzwe imirimo yo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu myaka ibiri ishize, ariko icyo gihe yari umuyobozi w’ikigo kiyishinzwe, Workforce Development Authority WDA. Ubu agiye kubikurikirana nka minisitiri.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Prof. Silas twizeye ko azatugeza kuri byinshi,kuko afite mumutwe hazima.
Niba habayeho impinduka mu bayobozi hakagombye no kuba impinduka mw’iterambere bikagaragarira abanyarwanda. Welcome Prof. Silas
Twishimiye new Minsister prof Rwakabamba. Turizera ko mu byo azaheraho harimo gushyira/gusana ibikorwaremezo (nk’imihanda) mu mugi wa Huye kuko urababaje kabisa. Iyo uhageze, ntiwamenya ko Butare yahoze ariwo mugi wa 2 mu Rwanda, nyuma ya Kigali! Thanks in advance Minister.