Minisitiri Kaboneka yasabye abatowe kumva ababatoye
Minisitiri Kaboneka Francis yabwiye abayobozi bashya b’Umujyi wa Kigali ko intwaro yo kubafasha kugera ku nshingano bahawe ari ukumva ababatoye.
Izi mpanuro yazibahaye nyuma y’amatora y’abayobozi b’umujyi wa Kigali yabaye kuri uyu wa 29 Gashyantare 2016, aho hatowe biro y’Inama Njyana y’uyu mujyi ndetse na Komite nyobozi yawo, ikuriwe na Mukaruliza Monique ari we wabaye umuyobozi w’umujyi wa Kigali.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, akaba yahaye impanuro zinyuranye aba bayobozi bashya.
Yagize ati “Intwaro ya mbere ni ugukorera hamwe nk’itsinda mukirinda gusobanya, iya kabiri ni ukumva abaturage ari bo babatoye, mugafata umwanya muto mu biro kugira ngo umwanya mwinshi muwuhe abaturage mubasanze iwabo, naho iya gatatu ni ugushyira imbere inyungu z’umuturage kurusha izanyu”.

Akomeza avuga ko iyo bategereye abaturage ari bwo bavuga ko babaheruka babatora bityo kubayobora bigatangira kubagora bagatangira no kubatakariza ikizere kandi ari bo babishyiriyeho.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Mukaruliza Monique, yavuze ko igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kiri mu byo azitaho mbere y’ibindi.
Yagize ati “Tuzihutira gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali ku bufatanye n’izindi nzego z’ubuyobozi n’abawutuye bityo uzagere aho umera nk’uko iki gishushanye giteye, ibi bikazadusaba kureba inyungu rusange kurusha iz’umuntu ku giti cye”.

Ibindi bibazo iyi komite nyobozi ngo izitaho ni ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage birimo iby’urubyiruko rudafite akazi rushakirwe icyo gukora ndetse no gukemura ikibazo gikomeye cy’abana bo mu muhanda bagaragara hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.
Komite nyobozi yatowe igizwe na Mukaruliza Monique, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Busabizwa Parfait, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere na Kazayire Judith ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Abayobozi bose batowe bakaba bahise barahirira imbere y’urukiko ko bazuzuza ishingano bahawe ari na ko gutangira imirimo mishya kuko bahise banakora ihererekanyabubasha hagati yabo n’abo basimbuye.
Ohereza igitekerezo
|