Minisitiri Kaboneka arasaba abayobozi b’ibanze gukemura ibibazo by’abaturage

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, arasaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze gukemura ibibazo by’abaturage, batabanje gutegereza ko bigera mu nzego zo hejuru.

Minisitiri Kaboneka yasabye ibi ubwo yasuraga abaturage bo mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, ahategurirwa umushinga wo kuhira imyaka kuri hegitari 1200 uterwa inkunga n’Umunyamarika Howard Buffet. Uyu mushinga uteganya gutangira ibikorwa byawo ku mugaragaro muri Nzeri 2016.

Minisitiri Kaboneka, abandi baminisitiri n'abayobozi batandukanye, bataha ku mugaragario umunara mushya wa radiyo.
Minisitiri Kaboneka, abandi baminisitiri n’abayobozi batandukanye, bataha ku mugaragario umunara mushya wa radiyo.

Abaturage bagaragarije Minisitiri Kaboneka ibibazo bijyanye n’idindira ryo guhabwa ingurane mu butaka bakuwemo hashyirwamo ibikorwa bizifashishwa mu kuhira imyaka.

Habyarimana Claudien, umwe mu bamaze igihe yiruka ku byangombwa by’ubutaka ngo ahabwe ingurane, ati “Maze imyaka 2 niruka ku cyangombwa cy’ubutaka sindakibona. Ni ukwirirwa ubuyobozi bunsiragiza kandi ngo ntawahabwa ingurane ku butaka bwe adafite icyangombwa. Ubu nayobewe icyo nzakora.”

Nyirankiranuye Dativa agaragaza ikibazo cyo kuba abayobozi bo mu nzego z’ibanze batinza ibyangombwa by’ubutaka, akaba aba mu icumbi mu gihe batwaye isambu ye ntabone ingurane.

Minisitiri Kaboneka yasabye abaturage kubungabunga ibikorwa remezo.
Minisitiri Kaboneka yasabye abaturage kubungabunga ibikorwa remezo.

Ati “Rwose uwo mushinga wo kuhira ntabwo tuwurwanya ariko ikibabaza ni uko abayobozi batinda kuduha ibyemezo bya burundu kugira ngo duhabwe ingurane. Rwose, twe turasaba abayobozi ngo bihutishe ibintu kuko ibyo badukorera si byo. Ubu mba mu icumbi nari nifitiye iwanjye, birambabaza.”

Minisitiri Kaboneka yijeje abaturage ko ibibazo byabo bigiye kwihutishwa vuba asaba ubuyobozi kwegera abaturage.

Ati “Ibibazo bitinda bitagakwiye, ni iyihe impamvu ibyemezo by’ubutaka bitinda? Birakwiye ko abayobozi mwegera abaturage mugakemura ibibazo byabo kuko ari bo mushinzwe kandi mukirinda kubatinza kuko bidindiza iterambere ryabo.”

Yasabye ubuyobozi bw’Akarere gukurikirana byihuse ikibazo cy’abatarabona ingurane nyuma yo gukurwa mu byabo.

Muri urwo ruzinduko rwabaye tariki 14 Mata 2016, rwari rugamije kureba ibikorwa remezo Leta igeza ku baturage, batashye n’umunara wa Radiyo, Perezida Paul Kagame yemereye abaturage bo mu mirenge inyuranye nyuma y’ikibazo bamubajije cyo kutumva radiyo zo mu Rwanda ubwo yabasuraga tariki 20 Ugushyingo 2014.

Abaturage b'i Nasho mu Karere ka Kirehe, ubwo bakiraga Minisitiri Kaboneka.
Abaturage b’i Nasho mu Karere ka Kirehe, ubwo bakiraga Minisitiri Kaboneka.

Urwo ruzinduko rwitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri Francis Kaboneka w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisitiri Geraldine Mukeshimana w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisitiri Stella Ford Mugabo ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Guverineri Uwamariya Odette uyobora Intara y’Iburasirazuba n’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Lt Gen. Fred Ibingira.

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose Abayobozi Bato bakwiye kujya bihutisha ikemurwa ry’ ibibazo by’ abaturage hatagombye kwiyizira Ubuyobozi Burenze

Paul kazungu Bello yanditse ku itariki ya: 18-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka