Minisitiri Imena yihanganishije Abanyaruli babuze abacukuzi bane baguye mu mpanuka y’ikirombe
Nubwo imirambo itatu y’abacukuzi itaraboneka nyuma yo kugwirwa n’ikirombe, Minisitiri ushinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Evode Imena, kuri uyu wa kane tariki 25/04/2013, yasuye Umurenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke yihanganisha abaturage.
Tariki 23/04/2013 saa tatu n’igice, ikirombe gicukurwamo koruta cyo mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke cyagwiriye abacukuzi 9 icyenda, bane bakitaba Imana. Umurambo umwe ni wo wabashije kuboneka. Ubutabazi burakomeje.


Nyuma y’iyo mpanuka ikomeye yaherukaga mu myaka umunani, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhagarika ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro by’agateganyo kugira ngo hakorwe isuzuma ry’ibirombe harebwa niba byujuje ibisabwa.
Minisitiri ushinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, ashimangira ko ik’ingezi ari ubuzima bw’abacukuzi, bityo minisiteri ikaba itazihanganira ibirombe bitujuje ibisabwa bikorerwemo ubucukuzi kuko ari bwo biteza impanuka.
Agira ati: “Twaje kwifatanya n’abatuye muri uyu murenge tubihanganisha kubera iyo mpanuka yabaye igatwara ababo.”

Akomeza asobanura ko ibirombe byujuje ibisabwa bigomba kuba byinjiza umwuka uhagije, bifite ibiti byo gutega cyangwa beto, kampani ifite ubushobozi ndetse n’inzira ebyiri, imwe yo kwinjiriramo n’indi y’ubusohokero.
Minisitiri Imena ashima ubufatanye bwagaragaye hagati y’inzego zitandukanye mu bikorwa by’ubutabazi, asaba ko bwakomeza n’abayobozi n’abashinzwe inzego z’umutekano bakagenzura niba ihagarikwa ry’agateganyo ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ryubahirizwa.

Ngo muri uyu mwaka impanuka z’imirombe zirimo kugenda ziyongera n’ubwo Minisitiri adatangaza imibare, ariko avuga ko habaye impanuka mu Turere twa Rulindo na Kayonza ndetse na Gakenke muri uyu mwaka.
Ibikorwa by’ubutabazi bikomeje kuba agatereranzamba
Ibikorwa byo gukuramo imirambo itatu bikomeje kuba ikibazo cy’ingutu kubera amazi yuzuyemo. Ku munsi wa kabiri w’ibikorwa by’ubutabazi, abakozi ba Sosiyete EPROCOMI babyukiye mu gikorwa cyo gukuramo amazi bakoreshe imashini iyavoma.

Mugisha Jean ukuriye sosiyete EPROCOMI mu Karere ka Gakenke asobanura ko bagize ikibazo cy’imashini bifashisha mu gusohora amazi itari ifite ubushobozi none babonye indi bafite icyizere cyo kubakuramo kuri uyu wa gatanu.
Iyo mirambo itatu muri metero zirenga 50 z’ubutambike bw’igisimu munsi y’igishonyi (urutare) cyabagwiriwe bagomba na cyo gukuraho kugira ngo babagereho.

Abo bacukuzi batatu bagwiriwe n’ikirombe ni Nturanyenabo wo mu Karere ka Gakenke, Ndahimana na Harindimana bakomoka mu Karere ka Rulindo (imirambo y’aba batatu ntiraboneka) na Sibomana, umurambo we wakuwemo.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|