Minisitiri Gen. Kabarebe yashimye imikorere y’uruganda Nyanza Dairy Plant

Minisitiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe, na ba bamwe mu basirikare bakuru b’ingabo z’u Rwanda tariki 25/02/2014 basuye uruganda rwa Nyanza Dairy Plant rutunganya ibikomoka ku mata mu rwego rwo kureba imikorere yarwo ndetse n’aho imirimo yo kurwagura igeze ishyirwa mu bikorwa.

Muri uru ruzinduko rw’akazi Minisitiri Gen. Kabarebe kimwe n’abari bamuherekeje bishimiye ko imirimo yo kurwagura irimo kwihutishwa kugira ngo umusaruro warwo ushobore kujya guhangana n’uw’abandi ari mwinshi kandi ari mwiza ku isoko ryo muri aka karere u Rwanda ruherereyemo.

Rugema Olivier uyobora uruganda Nyanza Dairy Plant yasobanuye ko nyuma yo kurangiza imirimo yo kurwagura bizatuma rubasha gushyira ku isoko litiro ibihumbi 10 ndetse zinarengaho z’amata y’ikivuguto ndetse n’ikinyobwa cya Yoghurt ku munsi.

Hagati mu ruganda rwa Nyanza Dairy Plant basanze imirimo irimo igenda neza.
Hagati mu ruganda rwa Nyanza Dairy Plant basanze imirimo irimo igenda neza.

Asobanura ko icyerekezo uruganda rwa Nyanza Dairy Plant rufite aricyo kwishimirwa ngo kuko mbere rwakoraga litiro ziri hagati y’ibihumbi 2500 n’ibihumbi 4000 by’amata y’ikivuguto na Yoghurt ku munsi.

Ngo ibi bipimo byari hasi cyane ugereranyije n’abakiriya b’ibinyobwa by’uruganda rwa Nyanza Dairy Plant kuko usanga bikunzwe n’abantu benshi cyane mu isoko ryo mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Agira ati: “Ibinyobwa bya Nyanza Dairy Plant iyo bigeze ku isoko abakunzi babyo baba babirwanira nicyo cyatumye twaguye uruganda kugira ngo turusheho kubibagezaho ku bwinshi kandi byujuje ibyangombwa by’ubuziranenge bwo ku rwego mpuzamahanga”.

Minisitiri Gen. James Kabarebe yashimye umurongo mugari uru ruganda rufite yizeza ubuyobozi bwarwo ko bazakomeza kuruba hafi barutera inkunga y’ibikoresho bigezweho kandi rukongererwa n’abakozi b’inzobere baza biyongera kubo rusanganwe.

Minisitiri Gen. James Kabarebe yanditse mu gitabo cy'abashyitsi ashima imikorere y'uruganda.
Minisitiri Gen. James Kabarebe yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ashima imikorere y’uruganda.

Usibye amata y’ikivugito na Yoghurt byari bisanzwe bikorerwa muri uru ruganda mu minsi mike iri imbere ngo ruzaba rukorerwamo na fromage nyuma yo gusanga ko zikuzwe ku isoko ahubwo ubuke bwazo akaba ari cyo kibazo abakiriya bakomeje guhura nacyo ; nk’uko Rugema Olivier umuyobozi wa Nyanza Dairy Plant abivuga.

Ati: “ Isoko ry’umusaruro wacu rirahari ahubwo intambara ubu turi kurwana nayo ni iyo guhaza ibyifuzo by’abakiriya bacu aho bagiye bari hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo”.

Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe yari aherekejwe na bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda barimo Lt Gen. Fred Ibingira, Maj. Gen Jack Nziza, Brig. Gen. Georges Rwigamba uyobora Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo hamwe n’abandi bayobozi ku rwego rw’iyi Ntara n’akarere ka Nyanza uru ruganda rwa Nyanza Dairy Plant ruherereyemo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 3 )

nukuri ntakintu kinshimisha nkukuntu uba ubona ingabo z’igihugu buretse kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano, ubona banashishikajwe n’iteramere ndetse n’imiyoborere y’abaturarwanda, ibi bikanyura cyanye, barahwitura barafasha!

kamanzi yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

ndabona ikibazo kikivuguto kitizewe kigiye kugabanuka tukajya tubona ikivuguto kiza mukomeze mubahwiture bazageze kubanyarwanda service nziza.

kamana yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

mwakoze gusura no guhwitura aba bayobzi b’uru ruganda kugira ngo imikorere yabo ishobore kugenda neza

kayihura yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka