Minisitiri Fazil yababariye abamubeshyeye ko yagize uruhare mu Jenoside

Minisitiri w’Umutekano, Sheik Mousa Fazil Harelimana, yatanze ubuhamya ku kababaro yatewe n’abamushinjije kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ngo ubu urwo rwango yarurenze akaba yibona mu Bunyarwanda atitaye ku bashakaga kumufungisha.

Ibi ibi yabitangaje mu gikorwa cyo gutangiza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” muri Minisiteri y’Umutekano (MININTER) ayoboye, kuri uyu wa Gatatu tariki 27/11/2013.

Mu buhamya bwe yatanze nk’urugero rwo gukangurira abandi gutera intambwe bakiva inyuma bakavuga ibyo batekereza ku byababayeho biturutse ku macakuri y’amoko, Minisitiri Fazil yatangaje ko yagize ibikomere bitatu kuva mu 1990 kugeza 1994.

Yatangarije abapolisi n’abacungagereza bari bahuriye ku cyicaro cya Polisi ko ibyo bikomere by’amateka y’u Rwanda byari uko yari umuyisilamu, aho bafatwaga nk’abanzi b’igihugu bagashyirwa mu byiswe “Camps Swahili.”

Igikomere cya kabiri yagize ni icy’uko ise umubyara yari umunyamahanga washakanye n’umugore w’Umututsikazi, ibyo nabo bikaba byaramugize umwanzi w’u Rwanda. Icya gatatu ni uko yashinjwe Jenoside kandi atari mu Rwanda, nk’uko yakomeje abitangaza.

Yagize ati “Abantu babwiye perezida ari mu kiganiro n’abanyamakuru isi yose iri kubyumva bati nashyize za bariyeri mu Biryogo! Hm!.. za bariyeri mu Biryogo se uyu muntu yabaga mu gihugu?

Nyuma noneho kuko bisakuje bati uyu muntu ntiyahabaga, bati ariko wasanga mu gihe cya Jenoside yarigeze kuza agashinga ikitwa FFU kigakora Jenoside kikongera kikagenda.

Birasakuza nkazajya mbyihorera bigeze aho numva hari aho bingeze nti ariko mwanjyanye muri Gacaca bakagaragaza niba ndi umunyabyaha cyangwa ntari umunyabyaha.”

Minsitiri Fazil nawe yavuze ikimuri ku mutima ku bigendanye na "Ndi Umunyarwanda".
Minsitiri Fazil nawe yavuze ikimuri ku mutima ku bigendanye na "Ndi Umunyarwanda".

Minisitiri Fazil yatangaje ko akababaro yagize katumye yiyemeza gutangira kwandikira inkiko kugira ngo zimuburanishe agaragaze ko ari umwere ariko abataramwishimiraga bakanga ko ajya kuburana. Yavuze ko igihe cyageze akaza kujya muri Gacaca akaza gutsinda akumva arabohotse.

Yavuze ko nyuma yo kurangiza urwo rugamba rwo kwirenganura, hari umugabo witwa Sefu wa Kweli yakomeje kumugendaho agira ngo bazatongane amuboneho icyemeza ko yamugiriye nabi.

Ariko yongeyeho ko yari azi neza ko ibyabaye muri Jenoside byari birenze akarengane yakorerwaga, ibyo bigatuma arushaho kwitwararika kugira ngo atagira uwo abangamira.

Minisitiri Fazil yakanguriye umuntu wese ufite icyo yikeka yaba ataritwayemo neza mu gihe cya Jenoside kwerura kugira ngo ubwiyunge nyabwo bugerweho kandi nawe abohorwe, yatanze ingero zitandukanye zirimo abantu bagiye babona abaturanyi babo bicwa ariko bakicecekera.

Ati: “Abari hano mu Rwanda batakoze Jenoside ariko akaba yavuga ngo n’ubwo ntakoze Jenoside hari umuntu watambukaga iwanjye akaba atagenda atansuhuje. Uwo muntu twari duturanye, duhana ibishirira, duhana amazi. Uwo muntu yiciwe imbere y’irembo ryanjye sinamukorera ikiriyo.”

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ariko Mister Minister ko ntacyo utubwiye kuri Movment wari warise FANYA UFUJO UONE ya hariya i Nyamirambo mu gihe cy’amashyaka menshi? Ariko kuki iyi gahunda mushaka kuyikoresha kugirango mubeshye?

alias yanditse ku itariki ya: 29-11-2013  →  Musubize

Yego nibyiza ariko iyigahunda bamwe ntibazikuyisobara
ngo inogere abireba. A Nkabamwe mubanyamakuru ntiba
yisobanura uko ili. B Nabamwe mubayobozi bananirwa
gutanga ibitekerezo bibarimo. Kandi bari mumokoyose.
Kandibamwebayibona nka Gacaca.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

ko atavuga ahose ava!!! ikinyoma cyuzuye!!

martin yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

Ni byiza ariko hajye hanabaho kuvugisha ukuri..bitazaba ibya Nyirarureshwa..

cyusa yanditse ku itariki ya: 27-11-2013  →  Musubize

Twemera ko n’Imana ibabarira kandi ariyo isumba byose..n’abantu bakwa imbabazi bazitanjye rero.

nkuranga yanditse ku itariki ya: 27-11-2013  →  Musubize

Ni urugero rwiza rukomeje guterwa n’abayobozi mu ma ministere n’bandi babonereho nanjye ntikuyemo..

murangwa yanditse ku itariki ya: 27-11-2013  →  Musubize

Njye ndasaba ko uwo bizajya bigaragara ko yabeshye muri gahunda ya -Ndi Umunyarwanda- azajya ashyikirizwa inkiko.

abandi yanditse ku itariki ya: 27-11-2013  →  Musubize

Minisitiri fazili niyisuzume neza arebe ko avugisha ukuri kuko niyo ntumbero ya Ndi umunyarwanda, niba nta kluri kuri mo ndakeka turi guhamba imbwa

rnadine yanditse ku itariki ya: 27-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka