Minisitiri Fazil agereranya FDLR na shetani yanduza Abanyarwanda

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harelimana, agereranya FDLR ifite imigambi yo guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda na shetani yototera bamwe mu Banyarwanda igambiriye kubashuka ngo ibashore mu migambi mibisha, asaba ko bitandukanya nayo.

Mu Karere ka Musanze by’umwihariho mu minsi ishize, hagaragaye ibikorwa byo guhungabanya umutekano, abantu babiri bahasiga ubuzima, abandi batandatu barakomereka, abayobozi bagera kuri batandatu barimo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge batatu batahurwaho gukorana n’umutwe wa FDLR.

Akomoza kuri ibyo bikorwa, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harelimana yabwiye Abanyamusanze tariki 11/06/2014 ubwo hatangizwa icyumweru cyahariwe Polisi ko kugira ngo abo bantu bishore muri ibyo bikorwa bakoreshejwe na sekibi.

Nubwo mu mvugo ye atavuga neza ngo yerura ariko ngo ukorana na FDLR afite isano ya bugufi na Sekibi uko bimeze kose.

“Icyabakoresheje bakica abantu, bagasenya, bagatwika, bakambuka umupaka n’iyo waba waravukiye mu mashyamba utaragize uruhare muri Jenoside ubwo uramukanyije shetani, ” Sheikh Musa Fazil Harelimana.

Minisitiri w'Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harelimana ari mu Karere ka Musanze mu gutangiza icyumweru cya Polisi.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harelimana ari mu Karere ka Musanze mu gutangiza icyumweru cya Polisi.

Mu bantu bafashwe bakanagezwa imbere y’ubutabera bashinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR byagaragaye ko babishowemo na bantu bari muri FDLR bafitanye isano cyangwa bari basanzwe baziranye.

Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Nyabihu tariki 05/06/2014, umukuru w’igihugu yasabye abaturage kwicungira umutekano batanga amakuru no ku bavandimwe bishora mu guhungabanya umudendezo w’Abanyarwanda. Ati: “Nta muntu ukwiye kuba umuvandimwe ahungabanya umutekano, ubuvandimwe buba mu bindi.”

Mu ijambo mbwirwaruhame ryamaze hafi iminota 30, Sheikh Musa Harelimana yavuze ko abantu bakwiye gusobanukirwa abavandimwe babo abari bo, ngo abavandimwe bawe ni abafite imigambi myiza yo kubaka igihugu aho kugisenya.

Agira ati: “Uwawe (umuvandimwe) wa wundi ni uhunga Shetani, ni wa wundi wubaka; ni wa wundi ushaka ko abana bose bubaka; ni wa wundi ushaka iterambere waba umuvukaho, waba warashatse iwe cyangwa yarashatse iwawe, ikibahuje ni amahoro; ikibahuje ni Ndi Umunyarwanda, niba abibangamiye si uwawe.”

Ngo ibyiza u Rwanda rwagezeho ni byo bitera ipfunwe abasize bahekuye u Rwanda bakaba batifuza kubona ibyo byiza byagezweho biramba.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 3 )

apuuuu! rega FDLR igeze mu marembera, rebeliyo idafite icyo irwanira kigaragara ntago yazahora, ntago wazahora urwanira kwihisha ubutabera kandi ubu twibukeko igizwe n’abana bari batoya

habib yanditse ku itariki ya: 12-06-2014  →  Musubize

kugira ngo twibake igihugu kirimo amahoro kandi gitera imbere twirinde fdlr nabadi bose bashaka kuza kutubuza ibyiza twigereyeho

musaba yanditse ku itariki ya: 12-06-2014  →  Musubize

nibyo wagirango FDLR iba muri satani udakunda amahoro akaba ashaka guhungabanya umutekano wacu ubwo uwo ntaho yaba atandukaniye na rusoferi tuyamagane kandi ntitwifatanye nabo bicanyi

Vava yanditse ku itariki ya: 12-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka