Miliyoni y’amadolari mu mezi atatu imaze gukoreshwa ku barwanyi 200 ba FDLR

Ubuyobozi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (MONUSCO) butangaza ko mu gihe kitagera ku mezi atatu bumaze gutakaza akayabo ka miliyoni y’amadolari y’abanyamerika mu kwita ku barwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi.

Kuva taliki ya 30/5/2014 abarwanyi 200 ba FDLR nibo bamaze gushyira intwaro hasi mu burasirazuba bwa Kongo harimo 105 bavuye Walikile naho abandi 82 bari muri Kivu y’amajyepfo ahitwa Walungu.

Aba barwanyi bagombaga kujyanwa Kisangani aho MONUSCO yabateguriye ariko banze kujyayo ubu bari mu Kigo cya Kanyabayonga.

Umuyobozi wa MONUSCO mu burasirazuba bwa Kongo Rey Tores avuga ko ibi bikomeza gutwara MONUSCO ubushobozi kuko kuva taliki ya 30/3/2014 imaze gutangwaho akayabo ka Miliyoni y’amadolari.

Abarwanyi ba FDLR bari Kanyabayonga banze kujyanwa mu nkambi bateguriwe mu gihe abandi banze gushyira intwaro hasi, abenshi bari basigaye mu duce twa Walikale na Masisi bakaba baratangiye kwimura ibirindiro byabo begera ishyamba ry’ibirunga ariho barunda ibikoresho babikura mu bwihisho bari barabishyizemo nyuma yo kubihabwa mu kurwanya umutwe wa M23.

Mu nama yahuje abayobozi b’ibihugu bigize umuryango wa ICGLR biga ku kibazo cya FDLR, basabye ko mu kwezi k’Ukwakira hazakorwa igenzura ry’igikorwa cyo gushyira intwaro hasi kwa FDLR basanga nta musaruro bitanga hakaba hakoreshwa imbaraga za gisirikare mu kuyirwanya nyuma y’uko amezi atandatu yahawe azaba arangiye taliki ya 31/12/2014.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR bishyikirije MONUSCO mu gace ka Kanyabayonga.
Bamwe mu barwanyi ba FDLR bishyikirije MONUSCO mu gace ka Kanyabayonga.

Umuyobozi wa MONUSCO, Martin Kobler, avuga ko mu nshingano uyu muryango ufite muri Kongo harimo kurwanya imitwe yitwaza intwaro kandi na FDLR ibarizwamo ariko ngo MONUSCO ntiyiteguye kurwanya FDLR mu gihe yasabye igihe cyo gushyira intwaro hasi kabone nubwo hari abarwanyi ba FDLR babiteye utwatsi.

Umuyobozi wa MONUSCO avuga ko MONUSCO ititeguye kurwanya FDLR yonyine kuko igomba gufatanya n’ingabo za Kongo, mu gihe umwanzuro wafashwe n’abayobozi b’ingabo z’ibihugu bigize ICGLR wo kurwanya FDLR hakoreshejwe imbaraga za gisirikare Minisitiri w’ingabo wa Congo yanze kuwusinyaho.

Imwe mu mpamvu ituma abarwanyi ba FDLR badashyira intwaro hasi harimo gushaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda, mu gihe ubuyobozi bwa MONUSCO buvuga ko bitari ngombwa kuko n’abandi barwanyi 11312 bavuye muri FDLR kuva 2002 batashye mu Rwanda nta kibazo bagize cyatuma bagira imbogamizi zo gutaha.

Abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi bemererwa kugaruka mu Rwanda cyangwa gushaka ubuhungiro mu kindi gihugu bashaka.

Nubwo umuyobozi wa MONUSCO avuga ko FDLR itagombye kwitwaza ikibazo cy’impunzi, yemera ko mu karere ikibazo cy’impunzi kirabangamye, akavuga ko mu Rwanda habarirwa impunzi z’abanyekongo zabujijwe gutaha na FDLR, nyamara ngo no muri Kongo habarurwa izindi mpunzi zigera ku bihumbi 180 nazo zigomba gusubira mu gihugu cyazo.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka