Miliyoni 33.6 u Rwanda rwafashishije Abanyasomaliya zashimangiye ubuvandimwe bw’ibihugu byombi

Ku mugoroba wo kuri uyu kane tariki 25/10/2012, Ambasade ya Somalia mu Rwanda yashyikirijwe inkunga yakusanyijwe n’urubyiruko rw’u Rwanda igenewe gufasha Abanyasomaliya bashonje.

Umuhuzabikorwa wa kampanye yiswe “Rwanda youth campaign for Somalia”, Jean Nepo Sibomana Rwema, yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rwishimiye ko nta nzara izongera kuvugwa muri Somaliya, nyuma yo kongera kubona ubuyobozi buhagarariye abaturage.

Yasabye Leta nshya kubwira Al Shabab (umutwe w’inyeshyamba zari zarigabije igihugu kuva mu myaka 20 ishize), ko nabo ari Abanyasomaliya, kandi bagomba gufatanya n’abandi kubaka igihugu cyabo.

Ambasaderi wa Somaliya mu Rwanda, Cabdullahi Sheikh Maxamed, avuga ko icy’ingenzi kurushaho atari iyo nkunga, ahubwo ari umutima w’ubuvandimwe n’urukundo Abanyarwanda hamwe n’abandi, bagaragarije Somaliya, kandi ko umubano w’u Rwanda na Somaliya ugiye gushinga imizi.

Ati: “U Rwanda ni inkingi ikomeye cyane Somaliya izashingiraho mu kongera kubaka amateka meza. Nubwo hagati ya Mogadishu (umurwa mukuru wa Somoliya) na Kigali hari intera ndende, ariko hazaba hafi cyane. Indege za Rwandair zigiye gutangiza ingendo hagati y’ibihugu byombi.”

“Rwanda youth Campain for Somalia ni igitekerezo cyavuye kuri Hitimana Emmanuel Nkubito(i buryo akoma amashyi).
“Rwanda youth Campain for Somalia ni igitekerezo cyavuye kuri Hitimana Emmanuel Nkubito(i buryo akoma amashyi).

Yongeraho ko Somaliya ari igihugu gifite amahirwe menshi cyane yo gutera imbere, nk’uko byanashimangiwe na Ministiri w’urubyiruko, Jean Philbert Nsengimana. Mu gihe cya vuba, u Rwanda ruzabona ikiribwa cy’amafi ava mu nyanja zikikije igihugu cya Somaliya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’urubyiruko, Alfonse Nkuranga, yahise atangaza ko hatangiye ubufatanye bw’umwihariko hagati y’urubyiruko rw’ibihugu byombi, na cyane ko byanyuze mu mateka afite byinshi ahuriyeho.

Ambasade ya Somaliya mu Rwanda igaragaza ko abaturage b’u Rwanda basa cyane n’abo muri icyo gihugu, haba ku mubiri, mu mico n’imigenzo myinshi cyane.

Igikorwa cya “Rwanda youth Campaign for Somaliya” cyakusanyijwemo inkunga irenga miliyoni 33 cyatejwe imbere biturutse ku gitekerezo cy’umunyamakuru wa Kigali Today, Emmanuel Hitimana Nkubito, ubwo yandikaga ku rubuga nkoranyambaga, Facebook, ijambo rigira riti” Rwanda fasha Somaliya”.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka