Miliyoni 10 $ yatanzwe na BADEA ngo azahindura Uburengerazuba isoko mpuzamahanga

Banki y’Abarabu ishinzwe iterambere muri Afurika (BADEA) yahaye Leta y’u Rwanda inguzanyo y’igihe kirekire (ifatwa nk’inkunga) ya miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika, agenewe gusana umuhanda Huye-Kitabi.

Impande zombi zemeza ko umuhanda ugana i Rusizi uzahindura agace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda ihuriro mpuzamahanga.

Kuri uyu wa kane tariki 26/9/2013, Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’imari n’igenamigami (MINECOFIN), Kampeta P. Sayinzoga yasinyanye amasezerano n’Umuyobozi mukuru wa BADEA, Abdelaziz Khelef, wizeza ko ubufatanye n’u Rwanda buzahoraho.

Mme Kampeta P. Sayinzoga (PS/MINECOFIN), yasinyanye amasezerano y'inguzanyo n'Umuyobozi mukuru wa BADEA.
Mme Kampeta P. Sayinzoga (PS/MINECOFIN), yasinyanye amasezerano y’inguzanyo n’Umuyobozi mukuru wa BADEA.

Khelef yavuze ko umuhanda werekeza mu karere ka Rusizi kari mu ihuriro ry’ibihugu bitatu (Rwanda, DR Congo n’u Burundi), uramutse ukozwe neza ngo wafasha agace k’uburengerazuba bw’u Rwanda kuba isoko mpuzamahanga ry’ibicuruzwa bijya cyangwa biva ku byambu by’inyanja ngari, binyuze mu biyaga bya Tanganyika na Kivu.

Mme Kampeta yashimangiye ko akarere ka Rusizi ari imwe mu nzira z’ingenzi u Rwanda runyuramo ruhahirana n’abaturanyi ba Congo-Kinshasa n’u Burundi, ariko ko byari biruhije cyane kunyuza ibicuruzwa mu muhanda Huye-Rusizi kubera ko wari umaze kwangirika cyane.

“Iki ni igice kimwe cy’ingengo y’imari ingana na miliyoni 35 z’amadolari yo kubaka umuhanda Huye-Kitabi, harimo ayatanzwe n’abaterankunga b’igihugu cya Saudi Arabia n’umuryango w’abacuruzi ba Peterori; twibutsa ko ari cyo gice cy’umuhanda Huye-Rusizi kitari cyabonye ingego y’imari yo kuwubaka”, nk’uko Mme Kampeta yongeraho.

Umunyamabanga muri MINECOFIN yavuze ko umuhanda Huye-Rusizi ufitiye igihugu akamaro karimo koroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa nk’icyayi n’undi musaruro ukomoka ku buhinzi, ndetse no koroshya ingendo za ba mukerarugendo, aho ufatanye n’undi muhanda utambika ku nkengero za Kivu witwa Kivu belt.

Abayobozi muri MINECOFIN na BADEA bamaze gusinya ku masezerano y'ubufatanye.
Abayobozi muri MINECOFIN na BADEA bamaze gusinya ku masezerano y’ubufatanye.

Umuhanda Huye-Kitabi ureshya na kilometero 53, ngo uzubakwa mu gihe kirekire kugeza mu mwaka wa 2017. Ubwo butinde ngo buterwa no kutihuta kw’amasezerano ajyanye n’imari yo kuwubaka, nk’uko bisobanurwa n’ubuyobozi bw’ikigo RTDA gishinzwe kwita ku mihanda no gutwara abantu n’ibintu.

Ubufatanye bwa BADEA n’u Rwanda bwatangiye mu mwaka w’1975, aho kugeza ubu MINECOFIN iyishimira inkunga n’inguzanyo y’igihe kirenga imyaka 30, ndetse ku nyungu nto iri ku kigero cya 0.5%. Iyi banki ngo imaze guha u Rwanda miliyoni 118.89 z’amadolari kugeza ubu, nk’uko MINECOFIN ibisobanura.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka