Meya wa Rutsiro yasezeranye mu Kiliziya

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Emérence Ayinkamiye, kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2020, yasezeranye imbere y’Imana n’umugabo we Nsengimana Fabrice.

Ni umuhango wabereye muri Paruwasi yitiriwe Umuryango Mutagatifu (Ste Famille) mu Mujyi wa Kigali, ari na ho urugo rwabo ruri.

Gushyingirwa imbere y’Imana bibaye bikurikira gusezerana imbere y’amategeko (kanda HANO urebe uko byagenze), bikaba byarabaye nyuma y’icyumweru gishize, ku wa Gatandatu tariki 05 Nzeri 2020, bibera mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ari na ho umuryango wa Ayinkamiye usanzwe utuye.

Imihango yombi yabaye hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, bituma umubare w’abitabiriye ibi birori uba muto.

Ayinkamiye nk’umuyobozi w’Akarere, ni umuntu uziranye n’abantu benshi, baba abo bakorana mu karere, abo baziranye, imiryango, inshuti ndetse n’abavandimwe.

Ayinkamiye yabwiye Kigali Today ko kuba ubukwe bwarateguwe mu bihe bidasanzwe, bamwe mu bo baziranye bagomba kubyumva, ikaba ari yo mpamvu bwitabiriwe gusa n’abagenwa n’amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Ati “Bitewe n’igihe uko kimeze ibintu byose ubitwara uko biri, kandi abaturage na bo barabyumva. Hagomba kuza abateganyijwe”.

Umugabo wa Mayor Ayinkamiye, ni rwiyemezamirimo wikorera. Hari amakuru avuga ko uyu mugabo Nsengimana yahoze ari mu Bihayimana (Umufurere), akaza kubivamo, ariko Mayor Ayinkamiye ntiyashatse kugira icyo abitangazaho.

Yagize ati “Warekeye ahongaho ko bihagije”!

Mu gihe cyo gusezerana imbere y’amategeko, ni uku byari byifashe:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muvuge ibyo muzi Fabrice ntiyigeze aba umufureri, ababa muri Kiliziya bazi gutandukanya umulayiki n’uwihayimana. Fabrice ni umulayiki wuzuye n’ubwo n’umufureri aba ari umulayiki ufite isezerano ryo kumvira amabwiriza y’uwo muryango arimo. Fabrice tukwifurije urugo ruhire, wahisemo neza, Nyagasani muri kumwe.

Rousseau yanditse ku itariki ya: 12-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka