Menya inkomoko y’izina ‘Ibere rya Bigogwe’

Iyo uvuze Ibere rya Bigogwe abantu benshi bahita bumva ahantu nyaburanga hasigaye hakurura ba Mukerarugendo mu kureba ibikorwa bikorerwa muri aka gace birimo n’ubworozi bw’inka.

Ibere rya Bigogwe
Ibere rya Bigogwe

Ibere rya Bigogwe ni umusozi muremure uherereye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere Ka Rubavu. Uyu musozi ni umwe mu misozi ivugwa cyane mu mateka y’u Rwanda cyane kandi uteye amatsiko kuwusura kubera ubwiza bwawo ndetse n’uburyo utangaje n’inkuru ziwuvugwaho.

Kigali Today yifuje kubagezaho inkomoko y’iri zina kugira ngo abahasura babashe kumenya amateka yaho.

Mu kiganiro yagiranye n’umusaza w’imyaka 77 witwa Rwoganyanja Enias Mpashyabahizi utuye mu Murenge wa Bigogwe akaba ari na ho yavukiye, avuga ko izina Ibere rya Bigogwe rikomoka ku mugabo wo mu Basigajwe inyuma n’amateka witwaga Bere wari kumwe na mugenzi we bakabona ubuki mu rutare bakajya inama yo kujya kubuhakura.

Uwo Bere ari kumwe na mugenzi we buriye urutare bagera ku gasongero karwo maze uwo bari kumwe amuzirika ikiziriko mu nda kugira ngo ataza kunyerera agahanuka kuri urwo rutare agapfa bitewe n’uko aho yajyaga guhakura ari mu rubavu rw’urwo rutare.

Niko byaje kugenda Bere atangira kumanuka buhoro buhoro kugeza ageze aho ubwo buki buri.

Ati “Bitewe n’uko igice cyarimo ubuki muri urwo rutare cyari giherereye hagati atari hasi cyangwa ku gasongero byabaye ngombwa ko bifashisha ubwo buryo kugira ngo mugenzi we abashe kugera aho ubuki bwari buri atahatakarije ubuzima”.

Uwo Bere yaje kugera aho ubuki buri aho kubukuramo ngo aze gusangira na mugenzi we yatangiye kubuhakura yirira, nuko mugenzi we abibonye amubaza impamvu arimo arya ubwo buki wenyine atamuha amubwira ko nakomeza kuburya badasangiye ari bumurekure agahanuka.

Bere yararyohewe akomeza kwirira nuko mu genzi we abibonye arekura umugozi wari umufashe undi arahanuka yitura hasi ahita apfa.

Urwo rutare rero rwitirirwa uwo Bere gutyo kugeza na n’ubu rukaba ruzwi nk’Ibere rya Bigogwe.

Uyu musaza avuga ko Ibere rya Bigogwe ryaje kujya rikorerwaho n’imyitozo ya Gisirikare ku butegetsi bwo kwa Habyarimana kuko hegeranye n’ikigo cya Gisirikare.

Rwoganyanja avuga ko abantu bamwe bitiranya amateka kubera kutamenya ukuri kwayo bakavuga ngo ni Ibere rya Bigogwe nyamara uwahaguye yitwaga Bere, abatabizi rero bakivugira Ibere.

Andi makuru uyu Musaza Rwoganyanja ajya yumva avugwa cyane ni uko bavuga ko ari umwe mu misozi yaguyeho abasirikare benshi bo ku bwa Habyarimana Juvenal kuko ari ho abakomando bakoreraga imyitozo, ariko akavuga ko atabihamya kuko atabibonye nk’umuntu wari uhatuye.

Muri iki gihe Ibere rya Bigogwe hadutse cyane ubukerarugendo bushingiye ku muco aho risigaye risurwa cyane na ba mukerarugendo benshi batandukanye ndetse n’ibyamamare bimwe na bimwe byo mu Rwanda no hanze yarwo.

Hamamajwe cyane n’umusore ukomoka kuri uwo musozi witwa Ngabo Karegeya ubwo yasozaga amashuri ya kaminuza akambika inka ingofero kubwo kuyiha agaciro kuko kwiga kwe byasabaga kugurisha zimwe mu nka batunze.

Abasura uwo musozi bigirayo byinshi bitandukanye birebana n’umuco w’u Rwanda harimo nko gukama inka, gusimbuka urukiramende, kurara inkera, gutarama, kuvuga amazina y’inka no kuzivugira, kunyobana, gusakuza, guca imigani n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Murakoze cyaneee! Ariko se ko numva ahuye neza 10% nay’urutare rwa Ndaba nkuko nayumvise ntabwo haba habaye kwitiranya?
Murakoze!

Uwitonze yanditse ku itariki ya: 10-03-2023  →  Musubize

Ndumva rero hari kwitwa bigogwe bya bere cyangwa rutare rwa bere.

Turyabahika yanditse ku itariki ya: 10-03-2023  →  Musubize

Kuki se batahise rutare rwa bere cg Bigogwe bya bere?

Turyabahika yanditse ku itariki ya: 10-03-2023  →  Musubize

Akenshi twitiranya amateka kubwo kutayamenya ntako bisa nko kugira abakugererayo bakagufasha gusobanukirwa nabimwe mubiranga igihugu cyawe cyane cyane iyo ukiri muto nkayo mateka sinarinyazi ark byibuze uwambaza haricyo namubwira murakoze

Turahirwa elie yanditse ku itariki ya: 10-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka