Menya impamvu ingendo ziva n’izijya i Rubavu na Rusizi zahagaritswe

Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa kabiri tariki 2 Kamena 2020, yemereye ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali no gutwara abantu kuri moto gusubukura, uretse mu Turere twa Rusizi na Rubavu two mu Ntara y’Uburengerazuba.

Akarere ka Rusizi kamaze kubonekamo abarwayi 11 banduye icyorezo cya Covid-19 kuva tariki 31 Gicurasi 2020, bikaba byarasubitse itariki yari yemejwe ko ingendo zihuza intara, izihuza intara n’Umujyi wa Kigali ndetse no gutwara abagenzi kuri moto yimurwa.

Iki cyorezo mu Karere ka Rusizi cyatewe n’ingendo z’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, aho abagaragayeho iyi ndwara bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’abatwara amakamyo bambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Mpunga Tharcisse, mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda mu gitondo cya tariki ya 3 Kamena 2020, yatangaje ko imyanzuro ishyira mu kato Uturere twa Rubavu na Rusizi yafashwe hagendewe ku bipimo biba byafashwe.

Agira ati “Kuva ku cyumweru, mu Karere ka Rusizi hamaze kuboneka abarwayi 11 bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka”.

Yavuze ko mu Karere ka Rubavu byatewe n’uko harebwe abegereye umupaka uhana imbibi na RDC kandi Rubavu ihana imbibi na Goma irimo icyorezo cya COVID-19.

Ati “Ubu dutegereje ibizava mu bipimo twafashe kugira ngo turebe icyo bigaragaza. Twanze ko turekura moto n’imodoka muri Rubavu bikaba byakwirakwiza icyorezo kibaye gihari, kuko imikorere yaho ni kimwe n’iya Rusizi”.

Uyu muyobozi avuga ko ingendo za moto n’imodoka rusange mu Turere twa Rubavu na Rusizi zitemewe, haba kujyayo cyangwa kuvayo, hirindwa gukwirakwiza iki cyorezo.

Uyu muyobozi kandi yagarutse ku batwara abagenzi ku magare, avuga ko bo batavuzwe mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri, bityo ko bo batemerewe gutwara abagenzi.

Kuwa gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2020, mu Mujyi wa Gisenyi hafashwe ibipimo bya COVID-19 ndetse ibipimo byarakomeje tariki 31 kugira ngo harebwe uko ubuzima buhagaze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka