Menya bimwe mu bizatuma u Rwanda rugera mu cyerekezo 2050

Muri gahunda y’iterambere ry’u Rwanda yiswe NST2 intego y’u Rwanda mu Cyerekezo 2050, ni ukuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere ku rugero ruringaniye mu 2035 no kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere cyane mu 2050.

Kugira ngo izi ntego zibashe kugerwaho, hashingiwe ku bwiyongere bw’abaturage n’ihindagurika ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’amanyamahanga, impuzandengo y’izamuka ry’umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu igomba kuba nibura ku kigero cya 12% hagati ya 2018 na 2035, na 10% hagati ya 2036 na 2050.

Izi ntego ku izamuka ry’ubukungu ziri hejuru ugereranyije n’impuzandengo ya 8% igihugu cyagezeho hagati ya 2006 na 2018 n’impuzandengo y’igihe kirekire iri hagati ya 7% na 9% yagezweho mu bihugu bimwe byo ku mugabane w’Asiya byakoze impinduka z’ikirenga mu iterambere ry’ubukungu bwabyo.

Kugira ngo u Rwanda rubashe kugera kuri iyi ntego, rugomba koroshya no gushyigikira ishoramari ry’abikorera riteye imbere, rishingiye ku bwizigame bw’abenegihugu n’ishoramari ry’abanyamahanga, kuzamura ishoramari rya Leta, kongerera abantu ubushobozi binyuze mu burezi n’inyungu nyinshi zikomoka ku musaruro bijyanye.

Kongera amafaranga aturuka imbere mu gihugu n’aturuka mu kuzigama

Ibihugu byose byabashije gutera imbere byabigezeho bihereye ku bwizigame bw’imbere mu gihugu buri ku kigero cyo hejuru. Nk’urugero, muri Singapore no muri Koreya ubwizigame rusange bw’imbere mu gihugu bwarazamutse buva ku kigero cya 10% cy’umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu mu 1965 kigera kuri 40% hagati mu myaka ya 1980, buguma kuri icyo gipimo cyangwa hejuru yacyo guhera icyo gihe.

Abantu bagomba gushishikarizwa cyane kugira umuco wo kuzigama kandi hagashyirwaho uburyo bwo korohereza ishyirwaho ry’ibigo by’ubwishingizi n’ubundi buryo bwo kuzigama kw’igihe kirekire.

Ishoramari ry’igihe kirekire mu rwego rw’inganda

Gukoresha amafaranga yazigamwe by’igihe kirekire mu ishoramari ry’igihe kirekire ku giciro cyiza kandi mu buryo bworoheye abakeneye kuyakoresha mu ishoramari bayageraho bizagira uruhare runini ku iterambere ry’u Rwanda.

Igikorwa cy’ingenzi muri urwo rwego kizakuraho inzitizi zo mu rwego rw’imari ni ishyirwaho ry’urwego rw’iterambere ry’inganda rwabizobereyemo kandi rukora nk’urwego rwihariye rwo guhuza serivisi z’imari n’abanyenganda.

Leta izashyiraho ikigega cy’imari kigamije guteza imbere inganda, gishobora kongererwa ubushobozi mu buryo bunyuranye burimo n’inguzanyo z’amahanga zihendutse.

Korohereza ishoramari ry’abanyamahanga

Iterambere ry’inganda mu Rwanda rizakoresha igice kinini cy’amafaranga akomoka mu mahanga cyane cyane mu rwego rw’inganda zikora ibicuruzwa bitandukanye.

Rushingiye ku miyoborere yarwo myiza no kuba igihugu gifite umutekano, ibyo bikajyana n’uburyo bwashyizweho bwo korohereza ubucuruzi, u Rwanda ruzakomeza gushyiraho uburyo bwo korohereza abashoramari b’abanyamahanga – nko kubafasha kubona ahantu hagenewe inganda hari ibikorwa remezo byo ku rwego rw’isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka