Menya aho Perezida Kagame yavanye Senateri Kanziza (Video)
Yari yicaye mu biro by’umuryango yashinze w’abagore baharanira ubumwe (WOPU) mu Gakiriro ka Gisozi ku wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2020, yumva umuntu w’inshuti ye aramuhamagaye ati “Félicitation Epiphanie, ubaye Senateri”!

Uwo muryango wa Kanziza ugizwe n’abagore batari bishoboye 83 barimo abakobwa 63 babyariye iwabo, bakaba bari hirya no hino mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Burera, Gasabo na Muhanga.
Kanziza ni umwe mu Basenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku wa Gatanu, ari bo Dr Jean Pierre Dusingizemungu, Kanziza Epiphanie, Twahirwa André na Evode Uwizeyimana.
Kanziza w’imyaka 48 y’amavuko, atuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Kamatamu, Umurenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, ku muhanda w’igitaka hirya mu mabanga y’umusozi wa Jabana, kugerayo bikaba bimusaba gutega moto.
Yagize ati “Abajyanama banjye nibambwira ngo aha hantu ntabwo ari heza kuhaguma nk’umusenateri, nzimuka”.

Atuye mu nzu isanzwe iri ahantu hakwitwa mu giturage n’ubwo ari umurenge w’Umujyi wa Kigali, ntaho yigeze ashingwa imirimo ya politiki, ntaho yigeze aba umushoramari ukomeye, nta n’aho yigeze ayobora urundi rwego rukomeye uretse umuryango WOPU.
Yavutse asanga iwabo ari ababumbyi ariko ngo bari n’abahinzi borozi, mu ndangamuntu za kera z’ababyeyi be hagaragaraga ko ari Umutwa.
Yavukiye i Nyagatare, akaba ari na ho yize amashuri abanza i Mutumba mu Murenge wa Gatunda, ayisumbuye ayiga muri Notre Dame du Bon Conseil i Byumba mu Karere ka Gicumbi, aza gusoreza Kaminuza muri ULK (abona impamyabumenyi ya Bachelor’s degree) muri 2012.
Yabaye umwarimu mu mashuri abanza i Ngarama mu Karere ka Gatsibo, yakoreye umuryango African Initiative wita ku basigajwe inyuma n’amateka bari ku nkengero z’ishyamba ry’ibirunga, yabaye umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) ku rwego rw’Umurenge wa Ngarama, abivamo ajya kwiga muri Kaminuza ya ULK.
Mu gihe yari umunyeshuri muri ULK ni bwo yagize igitekerezo cyo gushinga WOPU, umuryango urimo na bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka.
Aganira na Kigali Today, Kanziza yasubiye mu mateka ye akiri umwana, yibuka ko igihe kimwe ubwo yigaga mu mwaka wa munani, umwarimu ngo yahagurukije abana b’Abahutu, ishuri hafi ya ryose rijya ejuru, kereka we na mugenzi we wari Umututsi.

Mwarimu yahise ababwira ko abasigaye bicaye, umwe ari Umututsi undi akaba Umutwa.
Kanziza yagize ati “Nk’umukobwa wavukaga mu bantu bari bameze nk’abasuzuguritse, iyo nabaga uwa mbere ntabwo bankomeraga amashyi, ahubwo banteraga ibyatsi n’ibipapuro bakamvugiriza induru, bakanserereza ngo tuvura umugongo”!
Kanziza avuga ko yiga mu mashuri abanza yose, ntaho yigeze arenga muri batatu ba mbere, ndetse no mu mashuri yisumbuye ngo yageze ku mwanya wa munani inshuro nke cyane.
Ikintu cya mbere yatangiriyeho ashimira Perezida Kagame, ni ukuvanaho ivangura ry’amoko mu Banyarawanda, ndetse akaba ari na yo mahame shingiro y’umuryango WOPU.
Kanziza muri Sena

Avuga ko agiye gusangayo abantu b’inararibonye bamuruta kandi bamurusha, ku buryo we ngo akeneye kumenyerezwa no gutozwa kuba Umusenateri.
Yemera ko azigira kuri buri muntu, ariko nk’umuntu wize ibijyanye n’ubufatanye n’imibanire y’ibihugu (International Relations) muri Kaminuza, yumva yajya muri Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga.
Kanziza mu rugo
Avuga ko iyo ari mu rugo yicara akandika imishinga, akareba indirimo za Kiliziya Gatolika kuri televiziyo kuko ari umwe bayoboke bayo, agahinga, agasura abantu, agakora n’indi mirimo inyuranye.

Ishimwe Kanziza atura Perezida Kagame
Ashima ko umugore cyangwa umukobwa wo ku buyobozi bwa Perezida Kagame yahawe ijambo mu gihugu, yahawe umugabane mu muryango, ndetse ko muri rusange yahawe uburenganzira bungana n’ubw’abagabo n’abahungu.
Kanziza avuga ko nta na rimwe arahura na Perezida Kagame ngo bahane ibiganza, uretse kujya mu nama Umukuru w’Igihugu yajemo, maze Kanziza akamurebera kure.
Kanziza yari yageze mu Nteko inshuro ebyiri, aho ubwa mbere ngo yagiye mu nama abasenateri bagiranye n’abahagarariye imiryango itari iya Leta.
Ubwa kabiri yagiyeyo kubonana n’umusenateri ashaka kumusaba ko yazabasura mu nama bari bateguye mu muryango WOPU.
Kanziza avuga ko atari amenyereye imbuga nkoranyambaga kuri murandasi, ariko ko byabaye ngombwa gufungura urubuga rwa Twitter akimara kugirwa Senateri, kugira ngo ashimire Perezida wa Repubulika.

Ati “Tubonanye na we amaso ku maso nanezezwa no kumubwira nti ‘Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, warakoze kungira umwe mu basenateri’. Njyewe mubona ko ari Intore y’ikirenga kubera ibyo yakoreye Abanyarwanda, by’umwihariko abagore”.
Avuga ko amahirwe Perezida wa Repubulika amuhaye azatuma asezera ku buzima buciriritse, burimo ikijyanye no gutega moto ajya i Jabana, ahubwo agatangira kwitoza gutwara imodoka nk’Umuyobozi w’Ikirenga.
Itegeko ryagendeweho na Perezida wa Repubulika mu kugira Kanziza Senateri

Ingingo ya 80 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, nk’uko ryavuguruwe kugera muri 2015, mu gika cya kabiri havuga ko hari abasenateri umunani (8) bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, by’umwihariko akita ku bumwe bw’Abanyarwanda, ku ihagararirwa ry’igice cy’Abanyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma no ku zindi nyungu rusange z’Igihugu.
Reba ikiganiro Senateri Kanziza yagiranye na Kigali Today
Ohereza igitekerezo
|
ibi garagaza ko abayobozi b’igihugu cyacu baba bazi abo bayobora, ubushobozi bwabo n’ubuhanga bwabo, hanyuma bakabishingiraho babaha amahirwe yo gukomeza kubaka igihugu bafatanyije n’abandi.
This is a clear indicator that our president is a visionary leader and lives by example to all of us. Long live Mr. President, long live our Motherland (Rwanda). thank you so very much for making us Rwandans to be proud of you!
Raise Senateri Kanziza arabikwiriye kuko umurimo w’ubwitange no gukunda igihugu byamuranze kuva kera,ubwo yari vice-president w’abunzi b’akagari na Ruhango/Gisozi,gusa IMA na izakomeze I bane nawe kuko muziho ubutwari n’umurava
THANK U MR PRESIDENT FOR UR VISION
WE ARE REALLY PROUD.NATWE ABACIYE BUGUFI IWACU MU GITURAGE
UKATUGERAHO UKADUHA AMAHIRWE IMANA IKOMEZE KUKURINDA ITEKA
Kabisa President wacu akoze ikintu kidukoze ku mutima twese abanyarwanda dutuye mu cyaro.yego muyobozi wacu ujye utugeraho natwe mu cyaro turashoboye
Iyi nkuru iri emotional rwose! Hashimwe H.E ku byiza akomeje gukorera abanyarwanda baba abakomeye n’aboroheje.
Hon.Kanziza tumwifurije imirimo myiza rwose.
Komeza ugimbere mubyeyi wanjye Imana irikumwe nawe ineza yawe izahora ikugenda imbere ninyuma
Nanjye nejejwe nikizere mwagiriwe Kandi muzakomeze kuvuganira rubanda
Iyi nkuru ikoze neza kabisa. nta gukabya Kandi harimo inyigisho. uwitonze akitwara neza atora akabuze! courage kuri Kanziga. uzabikora neza Kandi bitwigisha gukora cyane kuko Hari ababa baturebera hafi! thanks His Excelleny Paul Kagame guteza imbere abanyarwanda utavanguye!
Yaaa, ngize émotion pe, nsomye inkutu amarira y’ibyishimo. H.E areba kure. Courage Madame, par la grâce de Dieu uzabishobora kanfi hariyo abanararibonye. Iki ni gitego. 👍👍👌
Uziko uwo Nyakubahwa Senateri Kanziza yanyigishije P2 ,2008
Muziho ubushobozi azabikora kbx
Voici le vrai progrès ! À mon avis nous sommes tous capables de progresser. Elle va faire bien que les bcp de gens qui naissent bien socialement et finissent par se ruiner