Menya Inkomoko y’izina ‘Kicukiro’ kamwe mu Turere tugize Umujyi wa Kigali

Amazina y’ahantu hatandukanye hirya no hino mu gihugu agenda afite inkomoko yayo n’icyatumye ahitirirwa ndetse ugasanga buri gace izina ryihariye inyito yaryo ku buryo udashobora gusanga hari izina ry’ahantu hitiranwa n’ahandi.

Ibiro by'akarere ka Kicukiro
Ibiro by’akarere ka Kicukiro

Muri gahunda yo kumenya amateka atandukanye y’igihugu cy’u Rwanda no gukomeza kuyasigasira Kigali Today igenda ibagezaho inyito z’ahantu hanyuranye kugira ngo hakomeze kubungabungwa n’abantu barusheho gusobanukirwa inkomoko y’inyito z’ayo mazina.

Mu kiganiro Umushakashatsi mu by’amateka, Nsanzabera Jean de Dieu yagiranye na Kigali Today yatangaje ko mu bushakashatsi yakoze ku nyito z’ahantu harimo n’izina Kicukiro.

Nsanzabera avuga ko izina “Kicukiro” ryadutse ahayinga umwaka wa 1378 ku ngoma y’umwami Kigeli wa I Mukobanya wayoboraga igihugu bita u Rwanda icyo gihe.
Kigeli yaje kwigarurira imwe mu misozi y’igihugu cy’Ubwancyambwe atangira kuyororeraho inka nyinshi.

Amaze gutanga umuhungu we witwaga Mibambwe wa I Sekarongoro niwe wimye ingoma maze asimbura se.

Ku ngoma ya Mibambwe wa I Sekarongoro ahasaga 1411 habayeho kongera inka nyinshi mu gihugu cy’Ubwanacyambwe maze zikajya zihata amase aza kuba menshi cyane.

Ikiraro gishya kimaze igihe gito cyubatswe mu karere ka Kicukiro
Ikiraro gishya kimaze igihe gito cyubatswe mu karere ka Kicukiro

Icyo gihe wasangaga umusozi wose wuzuye amacukiro y’amase y’inka ndetse abagaragu bamwe bazikukiraga bakagira ahantu hazwi bayarunda amase agasa nkakoze umusozi.

Abaturage babibonaga bakavuga ko ari ku Gisozi cy’amacukiro y’inka nuko uyoboje agannye muri ako gace ati uraga ku Kicukiro babaga bashatse kuvuga bati uraga kuri cya Gisozi cy’amacukiro y’inka nuko izina “Kicukiro” rifata rityo kugeza nanubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka