Menya Anastase Murekezi, minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda

Anastase Murekezi wagizwe minisitiri w’intebe wa 10 ugiye kuyobora guverinoma mu Rwanda ni umugabo w’igikwerere ufite imyaka 62, wari umaze imyaka 10 muri guverinoma y’u Rwanda ubu agiye kuyobora namara kuyishyiraho mu gihe kitarenze iminsi 15.

Minisitiri Anastase Murekezi wavutse mu 1952, ni umugabo wubatse ufite umugore umwe n’abana babiri. Yavukiye mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Minisitiri w'Intebe mushya Anastase Murekezi.
Minisitiri w’Intebe mushya Anastase Murekezi.

Ni inzobere mu buhinzi yabiherewe impamyabumenyi muri kaminuza ya Louvain-La-Neuve yo mu Bubiligi, aho yagiye arangije amashuri yisumbuye mu cyitwaga Groupe Scolaire Officiel de Butare. Ni inararibonye akanaba impuguke mu iterambere ry’ubukungu n’ubuzima rusange bw’abaturage.

Kuva mu 1984 kugera mu 2004 yakoze imirimo inyuranye muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, aho yakuriye imishinga inyuranye yo guteza imbere ubuhinzi mu nzego tekiniki nko kunoza uburyo bwo gutunganya umusaruro, koroshya uburyo abahinzi babona inguzanyo n’igishoro byo gushora mu buhinzi, n’indi mirimo yakorwaga mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2004 Anastase Murekezi yagizwe umunyamabanga wa leta ushinzwe gukurikirana inganda no guteza imbere ishoramari kugera muro 2005 ubwo yabaga minisitiri ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi.

Aha minisitiri Murekezi yari yasuye abahinzi bo muri koperative.
Aha minisitiri Murekezi yari yasuye abahinzi bo muri koperative.

Uyu mwanya minisitiri Murekezi yawumazeho imyaka itatu kugera muri Werurwe 2008 abaye minisitiri ushinzwe umurimo n’abakozi ba leta mu Rwanda, minisiteri yari akiyobora kugera kuwa 23/07/2014 ubwo perezida w’u Rwanda yamugiraga minisitiri w’Intebe.

Minisitiri Murekezi ni umunyepolitiki wo mu ishyaka rya PSD, asimbuye Dr Pierre Damien Habumuremyi ubarizwa muri FPR-Inkotanyi. Murekezi abaye minisitiri w’Intebe wa gatanu ugiye kuyobora guverinoma mu Rwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba kandi abaye minisitiri w’intebe wa 10 u Rwanda rugize.

Minisitiri Murekezi yakoranye n'abafatanyabikorwa b'u Rwanda mu mishinga myinshi y'iterambere.
Minisitiri Murekezi yakoranye n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu mishinga myinshi y’iterambere.

Abaminisitiri babanjirije Anastase Murekezi mu Rwanda bakurikirana kuri ubu buryo:

Gregoire Kayibanda, uwabaye minisitiri w'Intebe wa mbere w'u Rwanda.
Gregoire Kayibanda, uwabaye minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Rwanda.

Uwa mbere: Grégoire Kayibanda wakomokaga mu ishyaka Parmehutu. Yakoze iyo mirimo kuva ku matariki ya 19/10/1960 kugeza kuwa 01/07/1962.
Uyu mwanya wahise uvanwaho kuva taliki ya 1/7/1962 kugeza taliki ya 12/10/1991.

2. Sylvestre Nsanzimana wakomokaga muri MRND yabaye minisitiri w’Intebe kuva kuwa 12/10/1991 kugeza kuwa 02/04/1992. Mbere yaho uyu mwanya wari waravanyweho mu buyobozi bw’u Rwanda.

3. Dismas Nsengiyaremye wakomokaga muri MDR, kuva kuwa 02/04/1992 kugeza kuwa 18/07/1993.

4. Agathe Uwilingiyimana wo muri MDR, kuva kuwa 18/07/1993 kugeza taliki ya 07/04/1994 mu Rwanda hatangiye Jenoside yakorewe Abatutsi nawe akayicirwamo.

5. Jean Kambanda wo muri MDR yabaye minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva kuwa 09/04 kugera kuwa 19/07/1994. Kugera ubu niwe minisitiri wamaze igihe gito kuri uwo mwanya mu Rwanda.

6. Faustin Twagiramungu wo mu ishyaka rya MDR yayoboye guverinoma y’u Rwanda kuva kuwa 19/07/1994 ageza taliki ya 31/08/1995.

7. Pierre-Célestin Rwigema nawe wakomokaga muri MDR yabaye minisitiri w’intebe kuva kuwa 31/08/1995 kugera kuwa 08/03/2000.

8. Bernard Makuza wakomokaga mu ishyaka rya MDR ryaje no guseswa akiri minisitiri, niwe wabaye minisitiri w’intebe igihe kirekire kuva kuwa 08/03/2000 acyura ikivi kuwa 07/10/2011.

9. Pierre-Damien Habumuremyi wakomokaga mu ishyaka FPR-Inkotanyi yabaye minisitiri w’Intebe kuwa 07/10/2011 kugeza kuwa 23/07/2014 asimbuwe na Anastase Murekezi.

Kuva mu 2004, Anastase Murekezi yagiye ashingwa imirimo muri guverinoma y'u Rwanda.
Kuva mu 2004, Anastase Murekezi yagiye ashingwa imirimo muri guverinoma y’u Rwanda.

Muri aba baminisitiri b’intebe 10 bayoboye guverinoma mu Rwanda, batandatu bakomotse mu ishyaka rya MDR ryaje guseswa. Mu bandi bane basigaye, umwe yakomotse muri PARMEHUTU, undi yari umuyoboke wa MRND, undi muri FPR-Inkotanyi na Murekezi washyizweho uyu munsi ukomoka muri PSD. Bernard Makuza niwe wamaze igihe kirekire kuri uwo mwanya mu Rwanda, imyaka 11, naho Jean Kambanda niwe wamaze igihe gito kuko yamaze amezi atatu.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Nifurije ministre mushya ishya n’ihirwe mu mirimo yahawe,

Ushizentagara Augustin yanditse ku itariki ya: 24-07-2014  →  Musubize

Kuki se mutavuze ko Murekezi akomoka mu ishyaka PSD, kandi abandi bose mwavuze amashyaka bakomokamo?

Nyabyenda Faustin yanditse ku itariki ya: 24-07-2014  →  Musubize

Ongeraho ko bose ari abahutu! Dutegereje Ministri w’Intebe w’Umututsi.

Makanji yanditse ku itariki ya: 24-07-2014  →  Musubize

Muraho bavandimwe! Mbanje kubashimira uko mutugezaho amakuru yizewe kandi yimpamo! Kuri Nyakubahwa minisitiri Petero Damiyani HABUMUREMYI,kugira ngo asuzugure inteko zishinga amategeko ubugira kabiri kose anadusebereza igihugu kigendera kuri democracy nka Paul KAGAME we yabivuzeho iki cyangwa yamuhanishije iki akibyumva cyangwa bamubikiye ibanga kuko nziko Kagame atabyemera nawe ubwe atarakinisha inteko ese yatinyaga iki bamukurikirane? Mwihangane munsubize.

Jean Bosco TUYIZERE yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize

azagire akazi keza kandi uko yakoraga neza azakore neza kurushaho

mashamba yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize

Nawe nakomeze yirire, areke Dr. ajye kuba aruhutse cyane ko yajyaga avuga byinshiagakora bike dore mvuze ko ari ntanabyo naba nirengagijeko yabashije kwiteza imbere ku giti cye no kubaka Hotel igezweho i Musanze aho bita kuri BUKANE!

Umutoni yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka