Me Ntaganda Bernard washinze PS Imberakuri yafunguwe

Me Ntaganda Bernard washinze ishyaka rya PS Imberakuri ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yasohotse muri gereza ya Nyanza yari afungiyemo uyu munsi kuwa 04/06/2014 ahagana ku isaha ya saa moya za mu gitondo, nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka ine yari yarakatiwe n’urukiko.

Me Ntaganda yari yahamijwe ibyaha byo byo kuvutsa igihugu umudendezo, gukurura amacakubiri n’ivangura mu Banyarwanda ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukora imyigaragambyo itemewe.

Akimara gufungurwa, Ntaganda Bernard yavuganye n'itangazamakuru ndetse abantu benshi baza gushungera.
Akimara gufungurwa, Ntaganda Bernard yavuganye n’itangazamakuru ndetse abantu benshi baza gushungera.

Ntaganda yatawe muri yombi tariki ya 24/06/2010 azira kuvutsa igihugu umudendezo, gukurura amacakubiri n’ivangura mu Banyarwanda ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukora imyigaragambyo nta ruhushya.

Ishyaka yashinze rya PS Imberakuri ubu riyobowe na Mukabunani Christine watowe na kongere y’iryo shyaka, aho bamwe mu bayoboke baryo bashinjaga Me Ntaganad Bernard kunyuranya n’amahame y’ishyaka, agahita asimburwa na Mukabunani Christine wari umwungirije.

Imodoka Ntaganda Bernard yagenzemo ubwo yari avuye muri gereza ya Nyanza.
Imodoka Ntaganda Bernard yagenzemo ubwo yari avuye muri gereza ya Nyanza.

Nyuma yo gukurwaho n’iyi nteko nkuru y’ishyaka ariko, hari abayoboke bamwe batabyishimiye bitandukanya na bagenzi babo, batora Bakunzibake Alexis kandi bagumana izina rya PS Imberakuri.

Uyu munyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda agifungurwa yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, avuga ko ngo agikomeye ku ntego yari afite ashinga ishyaka rya PS Imberakuri.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 5 )

Au lieu d’avoir une guere civile, je prefere avoir 200 Ministres. a dit l’Expresident Gabonais "Omar Bongo"

Kiaka yanditse ku itariki ya: 5-06-2014  →  Musubize

L’xPresident Gabonnais OMAR Bongo a dit: " Au lieu d’avoir une guerre civile, je prefere avoir 200 Ministres".
Amahoro ntacyo atwara bene data.

kiaka yanditse ku itariki ya: 5-06-2014  →  Musubize

ntaganda yikubite agashyi amazi siyayandi.

deo yanditse ku itariki ya: 5-06-2014  →  Musubize

NAGANDA ARAFUNGUWE ARIKO AREKERE KUZONGERA GUKORANABI NAZETWUBAKE URWATUBYAYE

EDMOND yanditse ku itariki ya: 4-06-2014  →  Musubize

NDABONA YIGIZE IGWEE ARIKO ARASHOBOYE YE
NONE SE ARASHAKA KUGARURA TURATUGABANE ?ISASO BABE BARETSE KUYISHYIRA KURE ARIYITA MANDELA ,PETER NKURUNZIZA ARASANGA ABANYARWANDA BIBAFASHEHO KOKO .UZABONA URI I RWANDA SHA TURA DUTURANE NAHO UBUNDI KAKUBAYEHO .URWANDA NTAGO URARUMENYA .NTURUMVA IKIPE UKINA NAYO KWELI NTAGO TURI 1990.
BANZA UTAHE USHAKE UMUGORE AKUGIRE INAMA NAHO UBUNDI .....IGIHE SI IKIIIIIIIIIII

kamaliza yanditse ku itariki ya: 4-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka