Mbaye Diagne Intwari mu Rwanda ariko ntazwi mu gihugu cye

Capitaine Mbaye Diagne, umusirikare w’Umunyesenegali wahawe umudali umurinzi kubera ibikorwa by’ubutwari yakoze mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, bennshi mu iguhug cye ntibazi ibigwi bye. Yaguye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, ubwo yari mu ngabo za MINUAR ariko we ntashyigikire ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi icyo gihe.

Mu Rwanda uyu mugabo afatwa nk’intwari, aho n’umuryango we wakiriye umudali w’umurinzi mu 2010 washyikirijwe na Perezida Kagame.

Mbaye Diagne mu gihugu cye ubutwari bwe ntagaciro buhabwa uretse ishyirahamwe ryimakaza amahoro ryashinzwe n’umugore we mu rwego rwo kumwibuka, nyuma yo kwitaba Imana tariki 31/05/1994 ahitanywe n’igisasu ubwo yari mu kazi.

Mu 2010 nibwo Perezida Kagame yashyikirije umugore we umudali w'ubutwari wo mu rwego rw'Umurinzi, kubera uruhare umugabo we yagize arokora Abatutsi bicagwa.
Mu 2010 nibwo Perezida Kagame yashyikirije umugore we umudali w’ubutwari wo mu rwego rw’Umurinzi, kubera uruhare umugabo we yagize arokora Abatutsi bicagwa.

Perezida Kagame ashyikiriza umuryango we uwo mudali, yatangaje ko awuhawe kubera ubwitange yagaragaje muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ubumuntu Nyafurika akiza abari basumbirijwe, avuga ko Abanyarwanda bazahora bamwibuka.

Mu 2010, mu Butaliyani nabwo Mbaye yongeye guhabwa icyubahiro, 2011 nabwo yongera kwibukwa ahabwa urwego rwa posthume n’Umunyamabanga wa Leta y’Amerika Hillary Clinton.

Bimwe mu bikorwa Mbaye Diagne ashimirwa yakoze mu Rwanda, ni ugutabara Abatutsi bicwaga bamwe akabagura kugira ngo baticwa agashobora kubakura mu bice by’interahamwe akabageza mu bice byayoborwaga na FPR Inkotanyi.

N’ubwo atashoboye gukiza uwari Minisitiri w’intebe, Madame Uwiringiyimana Agathe, niwe washoboye kurokora abana be batanu, kugira ngo baticwa n’abarinzi ba Perezida Habyarimana, abakura kwa Minisitiri w’intebe abajyana kuri Hotel Mille Colline.

Mbaye Diagne azwiho gukiza abantu benshi akoresheje ibiganiro n’ababaga bagiye kubica byaba na ngombwa agatanga ikiguzi. Akenshi ngo yagendaga adafite intwaro kandi wenyine mu gihe cy’ijoro, n’kuko bamwe mu bakoranaga nawe babitangaza barimo na col Mamadou Sarr.

Gen. Roméo Dallaire, umuyobozi w’ingabo zari zishinzwe kurinda amahoro MINUAR 1994, avuga ko Mbaye yari intwari mu bikorwa byo gukiza abantu. Ibi bikagarukwaho mu mu gitabo kizamurikwa na Boubacar Boris Diop mu 2014, mu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorwe abatutsi 1994.

Mu 2010, Yacine Mar Diop, umufasha we, yashinze ishyirahamwe ryubaka umuco w’amahoro umufasha we yitangiye mu rwego rwo kumwibuka. Ibikorwa bye abifashwamo n’abana be babili Cheikh et Coumba, colonel Babacar Faye bari kumwe mu kazi hamwe n’umunyamakuru wa BBC Mark Doyle.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 3 )

jya usoma witonze bavuze umugore wa diagne ntago ari uwa President

ALIAS yanditse ku itariki ya: 16-06-2013  →  Musubize

jya usoma witonze bavuze umugore wa diagne ntago ari uwa President

ALIAS yanditse ku itariki ya: 16-06-2013  →  Musubize

Ese iriya fotombonye hejuru ko idahuye namagambo ari munsi yayo? iravuga perezida paul kagame ngo ahereza umudari umugorewe kandi ku ifoto uriya ntabwo ari umugorewe

Tumz Rich yanditse ku itariki ya: 16-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka