Mataba: Kutagira amazi bituma bavoma muri Nyabarongo na za ruhurura
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mataba mu KARERE ka Gakenke bahangayikishijwe no kutabona amazi meza bityo abaturiye umugezi wa Nyabarongo bagahitamo kuba ariwo bavoma, mu gihe hari abavoma imibande ndetse na za ruhurura.
Gukoresha amazi y’umugezi cyangwa se za ruhurura ni imbogamizi ikomeye ku baturage kuko aba yanduye kubera imyanda ijugunywamo.
Isaac Twagiramungu utuye mu Kagari ka Gikombe, avuga ko harimo ababona amazi meza ariko abenshi bakivoma mu mibande bitewe n’uko badafite aho bayakura hafi yabo.
Agira ati “tuvoma kuri Nyabarongo iyo tutagiyeyo tukavoma ibintu by’ibiziba bya ruhurura biva ruguru ku mashuri ku buryo ayo mazi abayanduye. Ubungubu inahangaha amarimbi y’abantu amenshi yagiye ajya muri Nyabarongo, Nyabarongo ihoramo abapfu, ingurube batamo, ibibwana by’imbwa ariya ni amazi ahumanye mu buryo bwose, twe tukadaha tukanywa mbega kutagira amazi ni ingorane ziteye ubwoba”.

Céléstin Bikorimana wo mu Kagari ka Buyange nawe yemeza ko ikibazo cy’ingorabahizi bafite ari ukutagira amazi meza kuko ayo bakoresha bayavoma mu migezi, gusa we akaba atayanwa kuko avoma aturuka ku rutare nubwo nabyo bitaborohera.
Ati “biratubangamira cyane kuko nk’igihe bwije kugira ngo ujye kuyavoma uhinguye usanga ari ingorabahizi kandi akaba ari amazi afite umwanda yadutera inzoka”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba, Emmanuel Nizeyimana ntahakana ko ikibazo cy’amazi gihari, ariko ngo yatunguwe no kumva ko hariho abavoma amazi muri Nyabarongo kuko hari umugezi wakozwe abaturage bavomaho.
Agira ati “akarere kari kagerageje gukora umuyoboro w’amazi Kazibaziba –Mataba, ku buryo igiciro gihagaze ku mafaranga y’u Rwanda 20 ku ijerekani, ariko kubera ko imashini dufite igomba kuyazamura umusozi ikongera ikayamanura kugira ngo agere ku baturage, ayo mafaranga ahanini ni ayo kugura mazutu no kugura ibindi bikoresho byoroheje igihe umuyoboro wagize ibibazo tekinike”.

Akomeza avuga ko batangiye ibikorwa byo gukora umuyoboro uzageza amazi mu Tugari twa Nyundo na Buyange n’ubwo utaruzura.
N’ubwo Nizeyimana avuga ko hari aho abaturage bavoma, ubwo Kigali Today yabasuraga yasanze n’ahitwa ko bafite amazi bamaze igihe kinini batayabona.
Uretse ikibazo cy’amazi, uyu murenge wa Mataba ni wo wonyine mu mirenge igize Akarere ka Gakenke utaragezwamo umuriro w’amashyanyarazi, ariko hari abakoresha imirasire y’izuba.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu murenge wa Mataba njye niho mvuka ni ukuri iterambere ryawo riracyagoye cyane cyane ugeze mu kagari ka Buyange aho bira mu Ruvuteri.
Hari umushinga wo kuhageza umuriro hakoreshejwe umugezi wa Base none sinzi iyo byaheze muri uyu murenge mubaze umubare w’abana bata ishuri mwasanga ushobora kuba ari uwa mbere mu gihugu. Imihanda reka da n’iyari isanzwe yarasibamye, abo bireba nibarebe uko bafasha abaturage baho rwose.
icyo navuga ubuyobozi nibugire icyobukora nahubundi barashira natwe mukarere kakayonza umurenge wamukange umudugudu wakabuga natwe dufite icyokibazo