Maroc: Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’Afurika
Perezida Paul Kagame yageze muri Maroc mu nama ahuriramo n’abandi bayobozi bakomeye ku isi biga ku iterambere ry’ubukungu bw’Afurika.
Iyi nama yatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 11 kugeza 14 Ugushyingo 2015, izaba yiga ahanini ku buryo umugabane w’Afurika warushaho gutera imbere mu bukungu n’uburyo amabanki yaho yatezwa imbere.

Iyi nama yiswe Forum Medays 2015, ibaye ku nshuro ya munani, izashyira ingufu cyane ku buryo umugabane w’Afurika waba umugabane w’ikinyejana cya 21 mu iterambere rirambye.
Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|