Manyobwa ari na we Nyiramariza aravuga imyato inganzo ye
Uwimana Consolata, umukinnyi w’ikinamico uzwi nka Nyiramariza m’ Urunana na Manyobwa muri Musekeweya avuga ko byamufashije kurihira abana batanu amashuri kandi agahindura benshi.
Uwimana w’imyaka 52, uvuka i Ngororero, avuga ko ntaho yize gukina ikinamico kandi ko afite amashuri ane yisumbuye yonyine ariko ngo mu myaka 22 amaze ari umupfakazi biramutunze kandi byamufashije kurihira amashuri abana be batanu.

Ngo yatangiye gukina ikinamico ari mu mashuri abanza. Ati “Wagira ngo inganzo narayivukanye, natangiye ndi muri primaire ndi umwana wanima (umushyushyarugamba) abandi mbyemerewe mu kigo.”
Avuga ko yatangiranye n’itorero Indamutsa mu 1984 ari naho yabonye ko afite inganzo nyuma yo gukina imikino inyuranye.
Ati “Umukino witwa ‘Bazirunge zange zibe isogo’ ni wo wanyitiriwe. Nakinaga nitwa Bazirunge ndi umukobwa wananiranye abantu baranyanga ariko nyuma baza kunkunda kuko babonaga ko ibyo nkina bitandukanye n’ibyo mbamo.”
Indamutsa zihagarara muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarahunze nyuma ahungutse yinjira mu ikinamico Urunana atangirana n’abantu bamaze gutsinda ikizamini.
Ng’aho anyuze hose, abantu bamwereka ko inyigisho ze zabakoze ku mutima agasanga hari uruhare runini agira mu gufasha umuryango Nyarwanda.
Uyu mukinnyi ukina mu Runana agakina no muri Musekeweya avuga ko bitamubangamira gukina imikino myinshi agahindura n’imvugo aho avuga uburimi yitwa Manyobwa, akavuga ko umukinnyi mwiza ari ushobora gukina nk’abantu benshi batandukanye bitewe n’umukino.
Uwimana avuga kandi ko umukino wamushimishije ari agace yakinanye na Sitefano. Ati “Agace nakinnye numva ngaragaje ubuhanga ni igihe umugabo wanjye mu runana Sitefano yadukanye ingeso mbi ajya mu nshoreke ashaka inzu yise ikibahima ariko sinacika intege ndakora agarutse asanga narakize naguze inka ansaba imbabazi ngo agaruke mu rugo.
Ngo umukinnyi yemera kurusha abandi ari Domina uzwi nka Kivamvari kuko ngo iyo babaga bakinanye yumvaga umuriro uri bwake.
Asoza avuga ko mu gihe Imana ikimutije ubuzima azakomeza inganzo ye yo gukina ikinamico mu gufasha umuryango Nyarwanda kubana neza.
Ohereza igitekerezo
|
Muraho neza,
mbanje kubasuhuza kandi mbashimira kubwikinamico yanyu nziza irimo inama n’inyigisho ziywubaka cyane.
ariko nagiraga ngo niba bishoboka muzongere iminsi mutambutsa iknamico kuri radio kuko harabatabasha kuyikurikirana bitewe n’akazi ka buri munsi.
MURAKOZE
musekeweya
abanyarwanda iradufasha
nukurinibeho.
Zaninka nareke kuzana umutima mubantu
Muraho Najye Ndashimira Cyane Gasre,chantl,batamurz,shem Na Rutaganyra Banyubatse Ndts Banyigishije Kwirwanirira ,Kubbarira Nibind Murakoze Mukomeze Kumara Abanyarwanda Inyota Yahobifuza Kugera Heza.
mbanje kubasuhuza mutubwirire manyo kotumukunda
turabakundacyanepe. mutubwire amakuru yabushombe murabamukoze
Muraho!narahombye ntahita mbonera iki kiganiro kugihe.gusa naho nkiboneye kiranyuze pe mboneyeho gutanga igitekerezo,ni ukuri uyu mubyeyi yafashije benshi ntagiye kure kuruhande rwanjye,natangiye kumva urunana numva nyiramariza muri 2000 numva uburyo abayeho numva neza niko maman abayeho,numva urwo runana narwumvise nduvumbye mpita ndukunda kuko nahise mbwira maman ibyo numvise kumuturanyi wacu wari ufite radio nto yacurangiraga ku ijerekani iciye.mbimubwiye ambwira nabi ngo ntabwo nsinzira ndara mwumva atongana nuwo murugo arababara maze kuwagatanda wicyo cyumweru ndema isoko ryangororero kuko nanjye ari nabaga nkurikiyeyo maman ngura radio nshungana 07h30’ kucyumweru mwumvisha urunana maze arambaze ko bihoramo ariko ati uyu mugore twarushye kimwe pe ubuse mama amaherezo azaba ayahe?gusa maman yagize amatsiko yokumenya iherezo kugeza ubu agikunda urunana,buriya rwose uhereye yarwumva kugeza ubu afite indahiro yamugiye mumutwe akunda kuvuga ngo ego nyiramariza warushye. gusa aratuje musaba kwihangana nkawe!
hello muraho neza so! nanjye nshimishwa cyane n’ubutumwa bwuwo mubyeyi atanga kandi koko mumyaka isaga 10 mumenye yahinduye byinci mu mitekerereze y’abanyarwanda gusa nanjye mfite impano ariko nabuze aho nyerekana
Nsimye Manyobwa kuko adusetsa muri musekeweya abenshi bambazaga uko ameze bumva afuhira umugabo kugezaho yirukanye nuwambere agunya gufuha byafashije benshi gukunda uwo mukino nindirimbo ye nagupenda sinyora akazinakazi kwigira nibyo bya mbere murakoze.