Malawi igiye kurwanya “Nyakatsi” nk’uko u Rwanda rwabikoze
Ambasaderi w’igihugu cya Malawi mu Rwanda, Hawa Olga Ndilowe, yatangaje ko igihugu ahagarariye kizigira ku Rwanda gahunda yo kurwanya nyakatsi.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Gicurasi 2016, nyuma y’umuhango wo kwakira abambasaderi batanu baje guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda. Uyu muhango wayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Yagize ati “Muri uyu mubano dutangije, tuzashyira ingufu mu kunoza imiturire y’abaturage b’ibihugu byombi, aho nk’iwacu tuzabigiraho cyane gahunda yo kurwanya nyakatsi.”
Ambasaderi Hawa yavuze ko umubano w’ibihugu byombi uzanabafasha kongerera ubumenyi urubyiruko mu kwihangira imirimo babicishice mu mashuri yigisha ubumenyingiro.
Ibyo ngo bizafasha urubyiruko rwa Malawi gukurana imyumvire yo kwikorera, aho gutega amaso akazi kuri Leta gusa.
Yanongeyeho kandi ko ubu bufatanye hagati y’u Rwanda na Malawi buzateza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, ndetse bukazashingira no ku migenderanire ishingiye ku bukerarugendo.
Yagize ati ”Malawi n’u Rwanda ni ibihugu bibiri bifite ibintu bihuriyeho, ku buryo uku guhuza imbaraga bizafasha ibihugu byombi guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibi bihugu. Bizanafasha guteza imbere ubuhinzi, tutaretse n’ubukerarugendo kuko ibi bihugu bifite ahantu nyaburanga henshi habibyarira umusaruro.”

Abambasaderi batanu bakiriwe kuri uyu munsi barimo uzahagararira igihugu cya Tunisia, Malawi, Espagne, Ubusuwisi na Gabon, bose bakaba bashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame urugwiro yabakiranye.
Bizeje kandi Abanyarwanda imikoranire myiza, bavuga ko izaba ishingiye ku bwubahane ndetse no guteza imbere abatuye ibihugu byabo, bafashwa mu guhindura ubuzima bugana aheza.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|