Makuza mwene Makuza ati: “Mbonye ndi Umunyarwanda, igice nshobora kujyamo nemye”
Mu biganiro bishyigikira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” byakozwe n’abakozi ba Ministeri y’ububanyi n’amahanga (MINAFFET) kuri uyu wa kane tariki 28/11/2013, Umuhungu wa Makuza Anastase, wahoze ari Ministiri w’uburezi ku ngoma ya Kayibanda, yahakanye ko atari Umuhutu, Umututsi cyangwa Umuhutsi, ahubwo ko ari Umunyarwanda.
Michel Makuza, uyoboye ubutwererane n’amahanga muri MINAFFET yavuze ko se wari Ministiri, akanayoboraga mu ishyaka rya Gregoire Kayibanda rya PARMEHUTU, ngo bamuzizaga Ubututsi, n’ubwo we (Michel) atahamya icyo se yari cyo.
Michel Makuza avuga ko se yagiye azira ko yarwaniraga Abatutsi, kandi ngo akigisha abana be gukunda no kubaha ikiremwamuntu, kuko ngo yari n’Umukristu.

“Icyakora si ukumushyigikira, ahubwo ibyo yaba yaravuze byose bikwiye kwicuzwa; mboneyeho umwanya wo gusaba imbabazi abantu bose ku bw’Abahutu bose”, nk’uko Michel Makuza yabwiye abakozi ba MINAFFET.
Ati:“Iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” nayita ko ari Gacaca ikomeje, ndayishyigikiye nivuye inyuma, kuko ikuraho ibyo batubwiraga mu mashuri batuvugiriza induru, ngo ni ibitutsi, abandi bati ‘ni ibihutu, abandi ngo ni abahutsi’; nibura mbonye igice nshobora kujyamo nemye, si ndi Umuhutu, si ndi Umututsi; ndi Umunyarwanda”. Michel Makuza ni murumuna wa Senateri Bernard Makuza.
Depite Eduard Bamporiki, uri mu batangije gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, niwe utanga ikiganiro cy’amateka yabayemo mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi muri Mata 1994, akavuga ko Abahutu bakwiye gusaba imbabazi kuko harimo abishe n’abarebereye, ku buryo ngo byamuteye ipfunwe ryo kwitwa uwo mu bwoko bwakoze ibyaha.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga ngo yateguye ibiganiro kuri “Ndi Umunyarwanda”, kugirango abakozi bayo bakorane baziranye, nk’uko Ministiri Louise Mushikiwabo yabisobanuye, agira ati: “tugeze ahantu bidusaba gusubiza amaso inyuma, abenshi tubana tutaziranye”.
Ministiri Mushikiwabo yavuze ko kugirango igihugu kirusheho gutera imbere, bisaba abantu bagiteza imbere gukorana, ariko nanone ngo abantu ntibakorana bataziranye.
MINAFFET irasaba na za Ambasade z’u Rwanda zikorera mu bihugu binyuranye byo ku isi (nk’uko ari yo izifite mu nshingano), guteza imbere ibiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Icyakora ntibyakoroha cyane mu gihe hari benshi mu Banyarwanda bavugwaho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo barimo ndetse n’abayigizemo uruhare bataragezwa imbere y’ubutabera.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
buri wese ubu akwiye kumva ko ari umunyarwanda mbere yo gushaka ibindi byose yiyitirira, dore ko ubunyarwanda aribwo bukwiye kuratwa ndetse no kuranga bur wese aho kugirango amoko y’ubututsi cyangwa se y’ubuhutu abe ariyo aranga bamwe muri twe;
Gahunda ya Ndi Umunyarwanda hari abayobozi batayumva ndetse bagifite imyumvire nkiya Hutu pawer.Baracyabona amoko nk’iturufu.Dusabire Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro ahinduke nk’abandi kuko ntawutanga icyo adafite.
Ngo "kubw’abahutu bose", yakwivugiye se n’inde muhutu wamutumye? Jye mbona aba bantu baracanganyikiwe cg batazi ibyo bavuga! Ngo Se yarwaniraga abatutsi kuko ari umukristu! Ikinyoma