Mahama: Croix-Rouge n’indi miryango y’abagiraneza batanze imfashanyo ifite agaciro ka miliyoni 20
Pelagie Mukagatare umwe mu mpuzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama ngo wari umaranye imvune imyaka 3 arishimira ko yahawe igare ryo kugenderamo n’imwe mu miryango y’abagiraneza ikorera Rwanda agahamya ko rizamufasha kugera kwa muganga agashobora kwivuza.
Yabivuze mu gihe umuryango w’Ivugabutumwa mu Rwanda (EER-Rwanda) ku bufatanye na Tear fund, Food for Hungry binyuze kuri Croix Rouge y’u Rwanda yari yasuye impunzi zo mu nkambi ya Mahama kuwa 05 Kanama 2015 mu rwego rwo kuzifasha mu bikoresho binyuranye.

Mukagatare mu byishimo byinshi yagize ati“Naraguye mvunika itako ngiye kwa muganga bambwira ko ntavurwa ndaza mu rugo ndaryama nari maze imyaka itatu, nageze mu Rwanda barongera kandi bantura hasi”.
Yavuze ko mu guhunga bagiye bamuterura bamushyira mu modoka abona ageze i Mahama amahoro akavuga ko akeneye kuvuzwa kandi ngo impano ahawe izajya imufasha gushika kwa muganga.

Mukabanyana Chantal ubwo yari amaze guhabwa uburingiti yagize ati “Bampaye uburingiti bwo korosa abana nanjye barankoreye Imana ibahe umugisha. Twiyorosaga ibitenge imbeho ikatwica none ubu turasusuruka”.
Kabagambe Wilson, uhagarariye AEE mu Ntara y’Iburasirazuba, yatanze icyizere ko igikorwa cyo gufasha impunzi kizakomeza hatangwa imfashanyo zinyuranye.

Umuyobozi wa Food for Hungry mu Rwanda, Russel Mushanga, watanze inkunga y’ayo magare avuga ko nubwo kubona ubufasha ku bantu benshi bitoroshye uwo muryango uzakomeza gutanga ubufasha bunyuranye asaba n’indi miryango gukomeza kugira ubufatanye ikagoboka impunzi anashimira Leta y’u Rwanda na UNHCR ku butabazi bukomeye bwo kwakira izo mpunzi no kuzifasha.
Isac Nyarugaya ,umwe mubayobozi b’Umuryango w’Ivugabutumwa mu Rwanda (AEE) yavuze ko bakomeje ibikorwa bitandukanye byo gufasha mu bijyanye n’imirire batanga sosoma ku bana bato, ababyeyi batwite n’abonsa ndetse n’abageze mu za bukuru.
Yavuze ko Croix-Rouge ari yo mufatanyabikorwa kugira ngo imfashanyo igere ku mpunzi kandi ko inkunga batanze mu cyumweru gitaha bafite gahunda yo kuzikuba kabiri.

Mazimpaka Marc, mu izina r’Ubuyobozi bw’inkambi, avuga ko ikibazo cyari gikomeye ari icy’amagare, ngo 20 babonye agiye kubafasha. Ngo byongeye kandi n’ibiringiti n’amabase byari ikibazo.
Ati “Kubaho nta mabase byari ikibazo byatezaga umwanda ariko ubu biragenda bikemuka kandi impunzi zishimye cyane kuko ni kimwe mu bibazo byari bibahangayikishije”.
Inkunga zatanzwe zigizwe n’ifu ya sosoma, amasabune, amabase, amajerekani, amasahani, ibikoresho abakobwa bifashisha mu isuku, amagare 20 n’ibindi, byose bikaba bihagaze miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda bakaba bafite gahunda yo gutanga ibigera kuri miliyoni ijana.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo bagiraneza ndabashimiye rwose,igitekerezo nari mfite ndabona inkweto zikenewe, Wenda nkizo twita boda boda cyane cyane Abana,turabashimiye mugihe dutegereje igisubizo cyanyu cyiza