Madame Jeannette Kagame yasabye urubyiruko guharanira ko ibyagezweho bidasubira inyuma

Madame Jeannette Kagame arasaba urubyiruko guharanira ko ibyiza u Rwanda rwagezeho bikomeza aho kuba byasubira inyuma. Ibi yabisabye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29/3/2014, ubwo yasozaga ibiganiro by’urubyiruko rwibumbiye mu “runana rw’urungano” mu Karere ka Musanze.

Yagize ati: “Aho tugeze ibyo abantu baharaniye bamwe bakabimenera amaraso, abandi barahagwa ntabwo twakwemera ko byasubira inyuma, twongere tugirane igihango; igihango ni icy’abajene dufatane urunana twubaka u Rwanda rutubereye.”

Madame wa Perezida yasabye urubyiruko kuba impirimbanyi z'ibyiza byagezweho ko bikomeza.
Madame wa Perezida yasabye urubyiruko kuba impirimbanyi z’ibyiza byagezweho ko bikomeza.

Madame Jeannette Kagame yashimiye Minisiteri y’Urubyiruko, Umuryango Imbuto Foundation, Komisiyo yo kurwanya Jenoside na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge byagize uruhare mu gutegura ibyo biganiro by’urubyiruko, byibanze kubagaragariza amateka mabi yaranzwe u Rwanda, kwimakaza ubumwe n’ubunyarwanda, kwibuka biyubaka aho bakanguriwe kwihangira imirimo bakaba ibisubizo aho kubera igihugu umuzigo.

Minisitiri w’Urubyiruko, Ikoranabuhanga n’Isakazabumenyi (MYICT), Jean Philbert Nsengimana yashimangiye ko urubyiruko rushyize hamwe mu cyo bita “Urunana rw’Urungano” rwiteguye kurwanya umuntu wese wagarura amacakubiri yageza Abanyarwanda kuri Jenoside.

Madame Jeannette Kagame asuhuza abagore batishoboye bagabiwe inka.
Madame Jeannette Kagame asuhuza abagore batishoboye bagabiwe inka.

Minisitiri Nsengimana ati: “Uyu munsi turavuga ngo turi urungano twihaye igihango cyo kugira ngo tubake igihugu kitazongera kurangwamo amarorerwa nk’ayo, ijambo never again rireke kuba ijambo ahubwo rishyirwe mu bikorwa.”

Urubyiruko rwitabiriye ibyo biganiro ngo rwihaye inshingano zo gusigasira ibyo igihugu cyagezeho kandi no guharanira ko bikomeza; nk’uko Ministiri wa MYICT yakomeje abisobanura.

Abanyarwanda benshi bamaze kumenyera gahunda y'umuganda aho bahurira hamwe bakiyubakira igihugu.
Abanyarwanda benshi bamaze kumenyera gahunda y’umuganda aho bahurira hamwe bakiyubakira igihugu.

Urubyiruko rusaga 350 ruva impande zose z’igihugu rwari rumaze iminsi itatu mu Karere ka Musanze rwahawe ibiganiro n’inzobere ku nsangamatsiko zitandukanye mu rwego rwo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ubwo butumwa bakaba bagomba kubugeza ku bandi bahagarariye.

Madame Jeannette Kagame ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru ndetse n’ab’inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage bari benshi babanje gukora umuganda ngarukakwezi mu Kagali ka Gisesero mu Murenge wa Busogo ho mu Karere ka Musanze.

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n'abanyamusanze mu muganda. Aha barashyira sima ku nzu y'umukecuru w'imyaka 80.
Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abanyamusanze mu muganda. Aha barashyira sima ku nzu y’umukecuru w’imyaka 80.

Bakoze umuhanda bashyiramo amabuye, banubakira umukecuru w’imyaka 80 wacitse ku icumu utishoboye inzu nyuma y’aho aganira n’abaturage. Umuryango Imbuto Foundation ushimirwa guteza imbere abagore by’umwihariko abana b’imfubyi n’abapfakazi wagabiye abacitse ku icumu batishoboye inka 10.

Nyirabwandiko Eugenie ni umwe mu bagabiwe inka yagaragaje ibyishimo afite ku mutima muri aya magambo: “ none iki gikorwa kinshimishije birenze, mbonye inka ntayo nagiraga, izo nari mfite zarariwe, izo nashumbushijwe nyuma zanyazwe n’abacengezi ubwo, ndishimye, ndishimye 100%.”

Urubyiruko rwibumbiye mu cyo bise urunana rw'urungano rukora umuganda n'akanyamuneza.
Urubyiruko rwibumbiye mu cyo bise urunana rw’urungano rukora umuganda n’akanyamuneza.
Minisitiri Jean Philbert yijeje ko urubyiruko rutazemera ko amahano ya Jenoside yakongera kuba.
Minisitiri Jean Philbert yijeje ko urubyiruko rutazemera ko amahano ya Jenoside yakongera kuba.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka